Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Dr Bizimana yahawe Minisiteri ishinzwe vuba, Busingye akurwa muri Guverinoma

Wednesday 1 September 2021
    Yasomwe na

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagize Dr Bizimana Jean Damascene Minisitiri wa Minisiteri nshya, y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, mu gihe Busingye Johnston wari Minisitiri w’ubutabera yamwohereje kuba ambasaderi w’ u Rwanda mu Bwongereza.

Ni zimwe mu mpinduka zabaye muri bayobozi bakuru zatangajwe na Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 31 Kanama 2021.

Dr Bizimana Jean Damascene yari umwe mu banyapolitiki b’u Rwanda bahabwaga amahirwe yo kuyobora Minisiteri nshya ije mu nshingano zo kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda, kubungabunga umurage w’amateka no gutoza uburere mboneragihugu.

Iyi Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yashyizweho ku wa 14 Nyakanga 2021 mu byavuye mu nama y’Abaminisitiri yari yateranye iyobowe na Perezida Paul Kagame.

Busingye yavuye muri Guverinoma nyuma y’iminsi 3023 ni ukuvuga imyaka umunani, amezi atatu n’iminsi icyenda ayinjiyemo kuko bwa mbere yagizwe Minisitiri hari ku wa 23 Gicurasi 2013.

Mu bandi bahinduriwe imyanya ni Francis Gatare wari Umuyobozi w’Ikigo cya Peteroli, Mine na Gaze, RMB, yagizwe Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Repubulika mu by’Ubukungu.

Clarisse Munezero we yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu mu gihe Dr Mihigo Kalisa Thierry yagizwe Umuyobozi Ushinzwe Ubukungu muri Banki Nkuru y’Igihugu, umwanya wari utarabona uwujyaho kuva Prof. Kigabo Thomas yitaba Imana.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru