Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Dr. Nsanzabaganwa yegukanye umwanya w’Umuyobozi wungirije wa komisiyo y’ubumwe bw’Afurika

Saturday 6 February 2021
    Yasomwe na

Dr. Monique Nsanzabaganwa usanzwe ari Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, yatorewe kuba Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU), aho agiye gufatanya na Moussa Faki Mahamat na we wongeye gutorerwa kuyobora iyo Komisiyo.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda yatangaje ko Dr. Nsanzabaganwa yatowe ku majwi 42 muri 55 y’abahagarariye ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika.

Guveinoma y’u Rwanda yagaragaje ko yishimiye kuba Dr. Munyarwandakazi yatorewe kuyobora kuri uwo mwanya nyuma yo gutangwa nk’umukandida na
Perezida wa Repubulika Paul Kagame nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr. Biruta Vincent ku wa 3 Ukuboza 2020.

Icyo gihe Minisitiri Dr. Biruta ubwo yari yakiriye bamwe mu badipolomate bashya batandukanye ku meza amwe basangira, aboneraho umwanya wo kumutangaza nk’umukandida w’u Rwanda.

Dr. Nsanzabaganwa ntiyahwemye kugaragaza ko yiteguye guhagararira neza u Rwanda kuri uwo mwanya ndetse anashimira Perezida Kagame wamutanzeho umukandida.

Yahise atangaza ko natorwa azimakaza gukora neza, mu mucyo, no kwihaza mu by’imari k’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika, ati: “…nzaba Bandebereho mu bunyangamugayo bubereye Afrika.”

Leta y’u Rwanda na none kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Gashyantare 2021, yatangaje ko yishimiye kuba Moussa Faki Mahamat yongeye gutorerwa manda ya kabiri nk’Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU).

Dr. Nsanzabaganwa w’imyaka 49, afite impamyabumenyi y’Ikirenga y’icyubahiro yahawe na Kaminuza ya Stellenbosch yo muri Afurika y’Epfo kubera umusanzu we mu iterambere ry’u Rwanda.

Yabaye Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’Igihugu kuva muri Gicurasi 2011. Yagiye kuri uyu mwanya nyuma yo kuba Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, umwanya yakozeho kuva mu 2008 kugeza mu 2011, ndetse yanabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi kuva mu 2003-2008.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru