Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

EU yatangije amahugurwa y’imyaka ibiri agenewe igisirikare cya Mozambique

Friday 5 November 2021
    Yasomwe na

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi watangije gahunda y’imyaka ibiri yo gutanga imyitozo ku Gisirikare cya Mozambique izakigeza ku rwego rwo kurwanya umutwe w’iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado iherereye mu Majyaruguru y’iki gihugu.

Amakuru dukesha The New Times avuga ko iyi myitozo yatangijwe ku wa Gatatu, tariki ya 3 Ugushyingo 2021. Izahabwa ibyiciro 11 mu mutwe wihariye w’ingabo za Mozambique binahabwe ibikoresho mu myaka ibiri.

Ambasaderi w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi muri Mozambique, Antonio Sanchez-Benedito Gaspar, yatangaje ko aya mahugurwa azibanda ku gushimangira ingufu z’ingabo, uburenganzira bwa muntu ndetse n’amategeko mpuzamahanga nk’ibanga ryo gushyigikirwa n’abatuye mu duce turimo amakimbirane.

Abazahabwa amahugurwa bazaba bari hagati y’abasirikare 1500 na 2500 nk’uko byatangajwe n’ubutegetsi bwa Mozambique.

Muri Nyakanga, u Rwanda rubisabwe na Mozambique rwohereje ingabo 1000 mu Ntara ya Cabo Delgado gutanga umusanzu mu kurwanya imitwe y’iterabwoba no kugarura amahoro muri aka gace.

Ingabo z’u Rwanda zagiyeyo gufatanya bya hafi n’Ingabo za Mozambique n’iz’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika (SADC) mu kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado.

Minisitiri w’Ingabo wa Mozambique, Jaime Bessa Neto, yatangaje ko ubufasha bwa EU buzashimangira ibikorwa bimaze kugerwaho muri iyi ntara.

Yagize ati “Intumbero yacu ni ukugarura umutekano. Twizeye ko intambwe yo guhugura ingabo zacu mu buryo bwihariye ari nziza mu rugendo rugana kuri iyo ntego.”

Kuva mu 2017, imitwe y’iterabwoba ifitanye imikoranire ya hafi na Islamic State yo muri Iraq na Levant (Akarere ko muri Aziya), yatangiye kugaba ibitero muri Cabo Delgado.

Mu mwaka ushize iyi mitwe yigaruriye icyambu cyo mu Mujyi wa Mocimboa da Praia nyuma ifata Palma byatumye abaturage basaga 3500 bava mu byabo, abandi bicwa bunyamaswa.

Muri Nzeri 2021, Perezida Nyusi wa Mozambique yashimiye u Rwanda by’umwihariko Perezida Kagame kuba yarumvise bwangu ubusabe bw’ubufasha iki gihugu cyari gikeneye ngo kive mu nzara z’iyi mitwe y’iterabwoba.

Ni nyuma y’aho uduce twari twarirukanywemo abaturage twari tumaze kubohorwa bigizwemo uruhare n’Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’iza Mozambique.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru