Mu imurika gurisha Expo riri kubera I gikondo ku nshuro ya 24 uko biba byifashe aho uruganda SBL (Skol Brewery Limited) rukorera iyo bigeze mu masaha y’ijoro.
Ubwo imurika gurisha kunshuro yaryo ya 24 ririmbanyije twasuye zimwe muri stand z’abaikorera tugera aho uruganda rwenga inzoga SBL ( Skol Brewery Limited) rukorera, iyo bigeze mu masaha ya nimugoroba abakiriya baba babaye benshi nkuko twabyiboneye n’amaso yacu nkabari bahibereye imbonankubone.
Mu masaha y’umugoroba, abakiriya baba ari urujya n’uruza nk’ibisanzwe, gusa by’umwihariko hari ukuryoherwa n’ibirori bidasanzwe biba biri kuhabera byiganjemo imiziki itandukanye no kwizunguza kwa hato na hato kw’abakiriya baje bagana stand bitewe no kuryoherwa n’ibinyobwa bya skol.
By’umwihariko, haba hari imikino itandukanye, ariko uwo twasanze bari gukina ni umukino wo kunyonga igare hagati y’abantu babiri basa nababa bari gusiganwa hanyuma inshinge ziri kukimeze nk’isaha zishamukiye kuri ayo magare nazo zikaraga, urushinge rutanze urundi kugera ahateganyijwe nyiri iryo gare aba atsinze.
KWINJIRA MU IRUSHANWA BISABA IKI?
Kwinjira muri iri rushanwa ugura gusa ibyo kunywa 2 bya skol hanyuma ukiyandikisha kandi buri muntu wese aba afite amahirwe.
Iri rushanwa rikaba ryarateguwe rigamije gushimisha no gusangira n’aba client bikaba biba iminsi 4 mu cyumweru hakina abantu 20 buri uko umukino wabaye hagahembwa 3 gusa bageze final.
Amagare abagiye kurushanwa bakoresha
Mc n’abandi bashinzwe irushanwa bafasha abakiriya kurira igare
Iyo urushanwa ageze ku igare babanza guhambira inkweto kwigare mu buryo bwabugenewe ngo ikirenge kigume ku igare
Mu gihe irushanwa riba ritangiye
Mu gihe urushinge rutanze urundi kugera muri 400 ubwo nyiri iryo gare aba yatsinze
UKO IBIHEMBO BITANGWA
Uwabaye uwambere ahabwa Telephone yo mubwoko bwa SAMSANG GALAXY J1 n’igikapu.
Uwa 2 agahabwa igikapu, mp3 player na ecouteur
Naho uwa 3 ari nawe wanyuma agahabwa isaha, mp3 player na ecouteur.
Kubijyanye n’uburinganire, no gushikariza igitsinagore kwitabira imikino ngorora mubiri, umukobwa witwaye neza muri iri rushanwa ahabwa telephone+ T-shirt (Umupira wa Skol)
Mu gihe cy’uyu mukino abandi ba kiriya baba bari gufana ariko banaryoherwa
Iyi stand ikaba ikora guhera ku isaha y’isaatanu z’amanywa buri munsi kugeza igihe imurika gurisha rirangiriye.
IBIJYANYE N’IBICURUZWA BIHABONEKA
Mu bicuruzwa uruganda SBL rutanga muri iri murika gurisha ugereranyije nibyo tuzi ku isoko nta mwihariko ugaragaramo gusa ibiciro biba ari ibisanzwe kuri izi nzoga zikurikira nkuko bitangazwa na IRAGUHA ALAIN umwe mu bakozi bari gukorana na SBL muri iri murika gurisha:
SKOL SELECT,
MALT 65CL, 50 CL, 33CL
LAGER 50 CL, 33CL
GATANU , 65, 50CL,
SKOL PANACHE LEMON
VIRUNGA/GOLD, MIST
SKOL CANET
Tumaze kubona ubwinshi bw’abitabira EXPO by’umwihariko hano kuri stand ya SBL twagize impungenge z’umutekano w’abakiriya twegera abashinzwe umutekano muri iyi stand, aganira n’umunyamakuru wacu NIYOBUHUNGIRO JIMMY, Umwe mubashinzwe umutekano wabigize umwuga bakunze kwita (BOUNCER) avuga ko ikibazo cy’umutekano muri iyi stand ari amahoro kuko bagenzi be bahari kubwinshi ku buryo babasha kurinda no gucungira umutekano aba kiriya babo babagana.
UMWIHARIKO
Uhagarariye SBL muri iri murika gurisha akaba avuga ko buri munsi haba hari udushya bafitiye ababagana ariko by’umwihariko iyi mikino itaboneka mu bubari ubusanzwe bityo babona abakiriya babyishimiye kandi bizakomeza kugeza imurika gurisha rirangiye.
Yanditswe na: Imfurayabo Pierre Romeo
Mamaurwgasabo.rw


















