Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia
Uwahoze ayobora u Bufaransa, François Hollande yasabye ko muri Congo hoherezwa ingabo nyinshi z’amahanga zo kurasa imitwe yitwaje intwaro irimo na M23.
Ku wa mbere nibwo François Hollande n’umufasha we bageze i Kinshasa, yakiriwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya N’djili na Ambasaderi w’u Bufaransa,Brune Aubert.
Ku wa kabiri nibwo uyu mugabo uri mu rugendo rwo kugarura amahoro muri Congo yahise yerekeza i Bukavu yakirwa na Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo,Théo Ngwabidje ku kibuga cy’indege cya Kavumu, ashimangira ko umubano uhagaze neza hagati y’Ubufaransa na Congo.
Umuseke dukesha iyi nkuru wavuze ko Hollande yagaragaje ko yishimiye kubona harafashwe ingamba zikomeye zo guhagarika imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa Congo.
François Hollande yasabye kandi ko hababo kohereza izindi ngabo nyinshi z’amahanga muri Congo mu rwego rwo gutera ingabo mu bitugu ingabo za Leta n’iza MONUSCO kugira ngo barase imitwe y’inyeshyamba yashegeshe ubutegetsi bwa Congo.
Hari amakuru ataremezwa n’impande bireba avuga ko hari abasirikare b’u Bufaransa bamaze gutegurwa bazoherezwa i Bunagana gufasha mu kwirukana umutwe wa M23 wigaruriye kiriya gice cy’ubutaka bwa Congo.
Kuri uyu wa 28 Nzeri, François Hollande arahura na Denis Mukwege watsindiye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu mwaka wa 2018, uyu Mukwege ari mu begeka ibibazo bya Congo ku Rwanda.




















