Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

GISAGARA: ABATURAGE BAKWA AMAFARANGA KUGIRA NGO BAKEMURIRWE IBIBAZO

Friday 25 July 2025
    Yasomwe na

Mu Karere ka Gisagara mu murenge wa Musha mu kagari ka Kigarama, hari abaturage bahangayikishijwe n’abayobozi b’imidugudu babaka amafaranga bita ay’umuti w’ikaramu kugira ngo babakemurire ibibazo.


Abayobozi babaka amafaranga ngo bakemurirwe ibibazo bafite

Aba ni bamwe mu baturage twaganiriye batuye mu murenge wa Musha mu kagari ka Kigarama, aho bavuga ko abayobozi b’imidugudu bapfukirana ibibazo byabo kubera ko badatanga amafaranga y’umuti w’ikiramu.


Ntawagufasha utamuhaye amazi y’ikaramu

Umwe yagize ati “Ni amazi y’ikaramu waba udakoze mu mufuka ngo umuhe agahita aguca amazi akakwirukana. Noneho wa wundi wagukoreye ikosa yari afite ikintu atambutsa akaba ari we ahubwo wowe wakorewe amakosa ukaba ari wowe uhinduka umunyamakosa, bibanza kuri mudugudu kuko byose kuko byose bipfira hasi kuri mudugudu.



Iyo udahaye mudugudu ntabwo ikibazo cyawe gitambuka, iyo umuhaye ikibazo cyawe arakubwira ngo mpereza, wakwanga none amakosa wawundi wagukoreye amakosa akaba ari we uba umwere.
Nkubu ngewe ndaguha urugero nk’ejobundi nari nagiye ahantu, umuntu araza andekurira ihene barikumwe, amaze kuyirekura nje ngize ngo ndamubaza nsanga ihene bayinzanira yapfuye, ubwo noneho ngiye kumuregera ngo icyo kimpamagaye nicyande? Kuberi iki ntacyo mfite ndibumuhe.
kugeza uyu munsi ikibazo ngo noneho nkaho ngiye kumuregera ati “icyo kimpamagaye ni cyande”? Kubera iki ntacyo mfite ndibumuhe, ngewe nahindutse umunyamafuti wawundi wanyiciye ihene aba umwere, kugeza uyu munsi wa none n’inzira nacagamo yarayishe. Ubwo se urumva natambutsa ikibazo kwa gitifu cyangwa kuwundi muyobozi bitahereye kuri mudugudu ariko kuko ndi umukene nabuza amazi y’ikaramu ntabwo ikibazo cyange kiribukunde.


Abatuye muri Kagarama barasaba ubufasha

Uwundi nawe ati “Icyo kibazo nta hantu kitari, ubungubu ni ukuvuga ngo iwacu mu mudugudu hari umuntu ushinzwe umutekano niwe nyiri gupima igikwangari abantu baharwanira agafata inkoni nawe agahuragura nkaho yagakijije ikibazo ahubwo nawe umutekano akaba ariwe uwica. Nukuvuga ngo abantu batanze ikibazo cyabo aho kugira ngo bacyakire ahubwo bagiheza hasi”.



Aba baturage niho bahera basaba ubuyobozi bwo hejuru ko bwabarenganura.
Yavuze ati "Turasaba inzego z’ ubuyobozi bwo hejuru kugira ngo ziturenganure zijye zirenganura abarengana nkukunguka, nkubu ngewe mu mudugudu kubera ko ntatanga amazi y’ikaramu ninge utagira amatara".



Undi nawe ati "Nyine nasabaga yuko bajya baturenganura nk’abaturage bo hasi kuko inzego zo hasi ziradutsikamira kuko nicyo twabatoreye ni cyo cyatumye tubahagarara inyuma kugira ngo bajye baturenganwa ariko noneho kugira ngo baturenganura ahubwo nibo badutsikamira twagira ngo mudusabire rwose inzego ubuyobozi bwo hejuru buturenganure".



Umuyobozi w’umurenge wa Musha Murenzi Augustin avuga ko agiye gukurikirana iki kibazo ku buryo abakuru b’imidugudu bihishe inyuma yacyo babiryozwa.
Yagize ati “Turareba kuri ibyo byombi tubikurikiranye tugasanga nibyo twamuhana, urumva ntabwo yaba ari uwo kuyobora abaturage turabikurikirana ubwo muduhaye amakuru, hanyuma dushake ibisubizo”.



Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yavuze ko ko Abakuru b’imidugudu badahabwa umushahara uhamye, ariko bahabwa ingororano zitandukanye nka magare, ibikoresho byo mu rugo, n’inyunganizi mu iterambere ry’imidugudu yabo. Izi ngororano ziba ari uburyo bwo kubashimira ku kazi bakora ko kuyobora no guteza imbere imidugudu yabo.



Moise Munyaneza

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru