Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Gen Muhoozi ntakozwa icyemezo yafatiwe na Se

Wednesday 19 October 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Gen. Muhoozi Kainerugaba, akaba umuhungu wa Perezida wa Uganda, Museveni Yoweri, yatangaje ko atemera na busa icyemezo cya Se cyo kumukumira ku rubuga rwa Twitter, ashimangira ko akuze bihagije byo kwifatira ibyemezo.

Mu kiganiro aheuka kugirana na Televiziyo za KTN yo muri Kenya na NBS yo muri Uganda, Museveni yavuze ko umuhungu we Gen. Muhoozi Kainerugaba atazongera kugira icyo avuga ku byerekeranye na leta kuri Twitter.

Ibyo byabaye nyuma y’ubutumwa umuhungu we yanyujije kuri uru rubuga mu minsi yashize, aho yatangaje ko ashobora gufata Umurwa wa Nairobi mu gihe kirageze ku byumweru bibiri, bigateza umwuka mubi hagatinya Kenya na Uganda.

Ibyo byatumwe Perezida Museveni asaba imbabazi Abanyakenya kubera ubwo butumwa umuhungu we, yaje no kumuzamura mu ntera, gusa amwambura inshingano zo kuba umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka amusigira kuba umujyanama we wihariye mu by’umutekano.

Bwiza yavuze ko Museveni aherutse kubwira NBS ko Muhoozi “azava kuri Twitter. Twarabiganiriye.Twitter si cyo kibazo, ikibazo ni ibyo wandikaho. Kuvuga ibyerekeye ibindi bihugu no kugira aho yegamiye muri politike ya Uganda ni ibintu atemerewe gukora kandi atazongera gukora.”

Cyakora Museveni, yavuze ko bibaye ngombwa ko umuhungu we avuga ku bindi ntakibazo cyaba kibirimo nka siporo.

Gen. Muhoozi Kainerugaba, mu butumwa yaraye anyujije kuri Twitter, yavuze ko atemeranya na Se, ibyo aheruka gutangaza by’uko agomba kureka gukoresha Twitter, ashimangira ko akuze bihagije wo kwifatira ibyemezo.

Yagize ati: “Ndi kumva ngo bamwe mu banyamakuru bo muri Kenya basabye Data kunkumira kuri Twitter. Ibyo byaba ari ugutebya? Ndi mukuru, bityo nta muntu n’umwe uzagira icyo ankumiraho.”

Ni Muhoozi cyakora waherukaga gusaba imbabazi Perezida William Ruro wa Kenya, nyuma y’amagambo atarakiriwe neza n’abaturage be yatangaje ku gihugu cye.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru