Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Gisagara: 49% by’abaturage bagejejweho umuriro w’amashanyarazi

Tuesday 23 July 2019
    Yasomwe na

Yashyizweho na Imfurayabo Pierre Romeo

Abaturage b’Akarere ka Gisagara bamaze kugezwaho umuriro w’amashanyarazi bari ku kigero cya 49%, bakaba baratangiye kuwubyaza umusaruro.

Nk’uko bisobanurwa n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu Hanganimana Jean Paul, ngo ubu abaturage 49% b’Akarere ka Gisagara baracana kandi bakiteza imbere bifashishije umuriro w’amashanyarazi wabazeho.

Yagize ati “Akarere ka Gisagara kari mu turere dufite abaturage benshi bagezweho n’umuriro w’amashanyarazi, mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2018-2019 warangiye abagera ku 10.500 bahawe umuriro.”

Avuga ko Utugari 57 muri 59 turimo umuriro w’amashanyarazi kandi ngo imiringe yose ifite umuriro, ibi ngo bigafasha abaturage kugera ku iterambere bawubyaza umusaruro.

Hanganimana yemeza ko kuri ubu abaturage batakijya gusudiriza ibyuma mu Karere ka Huye cyangwa ngo bage gushaka imashini zitunganya imbaho muri ako karere kuko no mu karere ka Gisagara zahageze bitewe n’umuriro w’amashanyarazi wahagejejwe ku kigero gifatika.

Uyu muyobozi avuga ko abaturage b’aka karere batagarukiye ku gucana gusa, ko ahubwo bakomeje kuwukoresha mu bikorwa bibateza imbere, ngo gushyiraho za ateliye zisudira, gushyiraho ubwogoshero, ubucuruzi bukenera gukonjesha ibinyobwa, n’ibindi.

Avuga ko byagaragaye ko abaturage batejwe imbere n’umuriro w’amashanyarazi babonye kuko bawubyaza umusaruro, byatumye bishyura Mituweri mu buryo bwihuse, kuri ubu ngo ubwitabire bw’abaturage mu gutanga Mituweri bukaba bugeze ku kigero cya 73% nyuma y’iminsi 23 gusa binjiye mu mwaka mushya wa Mituweri.

Ati “Ibikorwa birivugira, umuriro w’amashanyarazi watumye ibikorwa by’abaturage bigaragarira buri wese, ubu inzu z’ubwogoshero ziragenda ziyongera mu karere, ateliye zisudira zariyongereye, ubucuruzi buragenda butera imbere kandi abaturage babashije gutanga Mituweri ku kigero gifatika, 73% ni ho tugeze nyuma y’iminsi 23 gusa umwaka mushya wa Mituweri utangiye.”

Avuga ko ibindi bikorwa bigaragarira amaso ko iterambere ry’abaturage ririmo kwiyongera ngo ni imyubakire igezweho muri iki gihe mu gasantere ka Save no kuvugurura inzu zitameze neza, abaturage bakaba ari byo barimo gukora ubu, basaba ibyangombwa byo kubaka no kuvugurura.

Ati “Muri iki gihe abaturage barimo gusaba ibyangombwa byo kubaka no kuvugurura, bitwereka ko bafite amafaranga barimo kubyaza umusaruro mu mishinga inyuranye, ibi byose barabikora kuko babonye umuriro w’amashanyarazi ubafasha gukora ndetse n’umuhanda wa kaburimbo urimo gukorwa, bafite ikizere k’iterambere.”

Avuga ko ibyangombwa babihabwa mu buryo butagoranye kuko abenshi babihabwa n’Urwego rw’Umurenge uretse muri santere ya Save babihabwa n’urwego rw’akarere rushinzwe imiturire kuko ari igice kirimo kigenda gitera imbere, kikaba gifite igishushanyombonera kihariye.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru