Muri Congre y’abayobozi bahagagarariye abarwanashyaka b’ishyaka rigaranira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (DGPR) mu ntara y’Uburengerazuba, yabaye kuri uyu wa Gatanu Ku itariki 29 Werurwe 2024, yasize hatowe abakandida buzuza abakandida 60, bazahagararira iri shyaka mu matora y’Abadepite azaba uyu mwaka mu Rwanda.
Muri iyi nama yabereye mu karere ka Karongi, mu ntara y’Uburengerazuba, hagiye hatorwa abarwanashyaka 2, muri buri karere mu tugize iyi ntara, hanyuma aba biyongera ku bandi batowe mu zindi ntara ndetse n’umujyi wa Kigali, hanyuma aba bakazahagararira iri shyaka mu matora y’Abadepite, azaba muri Nyakanga uyu mwaka.
Muri iyi kongere kandi hagiye hatangwa ibitegerezo n’abarwanshya biri shyaka, ngo bizongerwa mu migabo n’imigambi yiri shyaka, mu kwiyamamaza muri ya matora, nkuko Dogiteri Frank Habineza, akaba Perezida wiri shyaka yabigarutseho.
Ati" Uyu munsi tukaba dushoje tubonye abakandida 60, harimo abagore 30, n’abagabo 30, bazahagarariya ishyaka mu natoro y’Abadepite, azaba uyu mwaka, bizemezwa burundu, n’igikorwa gikomeye cyane ishyaka rimaze kugeraho, ikindi kandi twaboneye ho umwanya wo gusaba abarwanashyaka hirya no hino mu gihugu, gutanga ibitekerezo bitandukanye bya kongerwa muri manifesto cyangwa imigabo n’imigambi y’ishyaka, ibyo tuzashingiraho twiyamamaza ari mu matora ya Perezida wa Repubulika ndetse n’amatora y’Abadepite".
Ishyaka DGPR rika ryaramaze gutangaza ko umuyobozi waryo, Dogiteri Frank Habineza azarihagararira mu matora ya Perezida wa Repubulika.Aheruka nabwo yiyamaje kuri uyu mwanya, mu matora yatsinzwe na Perezida Paul Kagame.




















