Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more

Hafi n’Ibiro bya Perezida Ramaphoza bahasanze umurima w’Urumogi

Friday 14 January 2022
    Yasomwe na

Mu Murwa Mukuru, Pretoria hafi y’ibiro bya Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa hatahuwe umurima w’urumogi rwakuze wahinzwe n’umuturage ahita atabwa muri yombi ngo akurikiranwe.

Ni ibiti by’urumogi bivugwa ko rwahinzwe n’abaturage bo mu bwoko bw’Aba-Khoisan bamaze igihe bakambitse muri aka gace.

Watahuwe n’abapolisi ku wa Gatatu, tariki 12 Mutarama 2022 nyirawo yiturije nta kibazo. Umuyobozi w’aba baturage wiyise ‘King Khoisan’ yahise atabwa muri yombi.

We na bagenzi be batawe muri yombi bakurikiranyweho icyaha cyo guhinga urumogi nk’uko AFP dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Mu 2018 ni bwo aba baturage bo mu bwoko bw’Aba- Khoisan batangiye kwigaragambya bajya gutura hafi y’Ibiro bya Perezida ngo kuko bashakaga ko ururimi rwabo ruhabwa agaciro ku rwego rw’igihugu.

Abatarahavuye bagumye aho bikaba byanatahuwe ko bahahinze igihingwa Abanyarwanda bakunze kwita ’Agatabi ko ku mugongo w’ingona’.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru