Igihugu cya Turukiya (Turkey mu rurimi rw’icyongereza), cyatangaje ko kigiye guhindura iryo zina, Turkey, kikitwa Türkiye, nyuma yo kwanga guhora yitiranwa n’inkoko zizwi nka Dendon nazo zitwa Turkey muri urwo rurimi.
Mu byumweru bitatu bishize nibwo Perezida wa Turkey, Recep Tayyip Erdoğan, yavuze ko izina Turkey rikomeje guteza urujijo ku barishakisha mu rurimo rw’icyongereza kandi ubusanzwe risobanura ’Umuco,gutera imbere n’indangagaciro z’Abanyaturikiya mu buryo bwiza’.
Muri uku kwezi kwa mbere kandi abanyenganda no muri iki gihugu batangiye gusohora ibicuruzwa byakorewe imbere mu gihugu byanditseho Made in Türkiye.
Türkiye ni igihugu gikomeye ku isi, kikaba kinafite umwihariko wo kuba ku migabane ibiri, Uburayi na Asia bikagihesha amahirwe atandukanye yo kubyaza umusaruro mu bubahiranye mpuzamahanga mu bihugu byo kuri iyo migabane.
Umuryango w’Abibumbye wavuze ko utarakira ibaruwa yemewe n’amategeko isaba ubwo burenganzira.
























