Saturday . 18 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Hakuzimana Abdou Rashid yatawe muri yombi akurikiranyweho guhakana no gupfobya Jenoside no gukurura amacakubiri

Thursday 28 October 2021
    Yasomwe na

Mutungirehe Samuel

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha RIB, rwafunze Hakuzimana Abdou Rashid rumukurikiranyeho ibyaha byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’icyaha cyo gukurura amacakubiri mu banyarwanda.

Hashize iminsi itari mike abatari bake ku mbuga nkoranyambaga cyane Twitter basaba ko Hakuzimana Rachid ahagarikwa akabazwa igituma akomeje kwifashisha umurongo w’Ikoranabuhanga wa Yutube avuga amagambo yuje guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no gushaka gukurura amacakuburi mu banyarwanda ashingiye mu byahoze ari amoko.

Mu minsi ishize Urwego RIB narwo rwaafshe Icyemezo cyo kumugira inama nk’undi muntu wese waba ari kugana mu nzira zitari zo, akora ibigize icyaha, ariko inama yagiriwe zo kwirinda ibyo byaha ntiyazubahiriza.

RIB yavuze ko Hakuzimana afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje hanatuganywa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha nk’uko amategeko abiteganya.

Mbere gato y’uko atabwa muri yombi, Hakuzimana yari yasohoye inyandiko yitiriye umushinga w’amahoro ku Rwanda, ku Banyarwanda no ku Karere k’Ibiyaga Bigari avuga ko nta mahoro gafite kuva FPR ifashe ubutegetsi.

Uyu mugabo aramutse ahamwe n’ibyo byaha ntiyaba ari ubwa mbere afunzwe kuko yigeze gufungwa imyaka 8 kuva mu 2006-2014.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru