Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Harabura amafaranga Gali ya Moshi igatangira kubakwa mu Rwanda

Monday 12 February 2024
    Yasomwe na

Kimwe mu byihutisha ubukungu mu bihugu byateye imbere n’ibiri mu nzira y’iterambere birimo n’uburyo bw’ubwikorezi bw’ibicuruzwa no gutwara abantu, u Rwanda narwo rushaka kwisanga mu bihugu bifite ubwikorezi bwa gali ya moshi butwara bibintu byinshi kandi mu buryo bwihuse.

Ni umushinga u Rwanda rwarose runatekereza kuva cyera, ndetse mu myaka nk’itanu ishize rutangira gutekereza uko rwahahirana na Tanzania hakoreshejwe gali ya moshi.

Uyu ni umushinga urenga uburyo bw’ubukungu ugatizwa umurindi na politiki ariko amakorosi yose wanyuzemo u rwanda ntirwahwemye kuwushyira mu igenamigambi ry’igihe kirekire nandetse rukaba rugeze aho rutangaza ko gahunda n’inyigo yakozwe ikibura ari amafaranga yo kubishyira mu bikorwa.

Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi mu Rwanda, bwatangaje ko hari icyizere ko mu bihe biri imbere hazatangira kubakwa umuhanda wa gari ya moshi kuko ibikenewe byose byamaze gukorwa, ubu hakaba hari gushakishwa amafaranga azafasha mu ishyirwa mu bikorwa.

Ni umuhanda uzanyura ku Rusumo ugere mu Mujyi wa Kigali [ahari Dubai Ports muri Kicukiro] ariko hakiyongeraho agace k’ibilometero 18 kazagera ku Kibuga cy’Indege cya Bugesera.

Ni umuhanda umaze imyaka irenga 20 utegerejwe, ugomba guhuza ibihugu biri mu muhora wo hagati muri Afurika y’Iburasirazuba.

Amasezerano yo kubaka uyu muhanda w’ibilometero 532 yashyizweho umukono ku wa 9 Werurwe 2018, gusa ku ruhande rwa Tanzania niho ibikorwa byakozwe ariko bigiye kugera ku Rwanda bihagararira ku biganiro.

Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo gishinzwe iterambere rw’Ubwikorezi mu Rwanda, (RTDA) Mwiseneza Maxime Marius, ubwo yari mu kiganiro Kubaza Bitera Kumenya cyo kuri uyu wa 11 Gashyantare 2024, yatangaje ko ibisabwa byose ngo umuhanda wa gari ya moshi wubakwe byarangiye, ubu hari gushakishwa amafaranga kugira ngo imirimo izatangire mu bihe biri imbere.

Ati “Umuhanda wa gari ya moshi mu by’ukuri ibisabwa byose kugira ngo ushyirwe mu bikorwa byarakozwe, ubu turi gushaka amafaranga kugira ngo mu minsi iri imbere tuzabashe kugira ubwikorezi bwa gari ya moshi.”

“Ni ukuvuga ngo inyigo, gushyiraho imbago z’aho iyo gari ya moshi izanyura byose byararangiye. Ubu harimo gushakishwa amafaranga, noneho tubone kujya ku ntambwe yo kubaka.”

Kugira ngo umuhanda wa gari ya moshi uhuza u Rwanda na Tanzania ukorwe, u Rwanda rwasabwaga arenga miliyari 1,5$, Tanzania ari na yo ifite igice kinini cy’uyu muhanda igasabwa arenga miliyari 2,5$.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru