Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Huye: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amutemaguye nawe yapfaye

Wednesday 22 January 2020
    Yasomwe na

By Scovia Mutesi

Kanyamuhanda Jean Bosco wo mu Karere ka Huye ukekwa icyaha cyo kwica umugore we amutemye yarashwe na Polisi arapfa kuri uyu wa Gatatu ubwo yageragezaga kuyicika.

Uwo mugabo w’imyaka 56 y’amavuko yari asanzwe abana n’umugore we mu Kagali ka Sazange mu Murenge wa Kinazi.
Akekwaho kwica umugore we amutemye ibice by’umubiri akabijugunya, mu mugezi wa Ntaruka ugabanya Nyanza na Huye.

Habonwe umurambo we udafite amaboko, ukuguru, ibere n’ibindi bice by’umubiri. Abaturage baturiye uwo mugezi wa Ntaruka babonye umurambo wa nyakwigendera ku Cyumweru tariki ya 19 Mutarama 2020.

Amakuru agera kuri mamaurwagasabo.rw yemeza ko Kanyamuhanda akimara kwica umugore we yahise aburirwa irengero; inzego z’ubuyobozi ku bufatanye na Polisi zitangira kumushakisha.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ni bwo yafashwe ku makuru yatanzwe n’abaturage, afatirwa mu Kagali ka Kavumu mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Twajamahoro Sylvestre, yavuze ko akimara gufatwa yafunzwe kuri sitasiyo ya polisi ya Nyanza nyuma ajyanwa kuri sitasiyo ya Rusatira ubwo urwego rw’ubugenzacyaha RIB rwamubazaga aho yashyize ibice by’umubiri wa nyakwigendera, uwacyekwaho icyaha yabajyanye ahabereye icyaha kugira ngo yerekane ibice bimwe by’umubiri, ajyeze munzira mugashyamba avuga ko ariho yajugunye ibice byumubiri ahageze ariruka abamurinze baramurasa arapfa bari mu masaha ya satanu nigice zamangwa yaguye mu kagali ka zezenge mu murenge wa Ntongwe.

Yari yambaye amapingu nkuko umuvugizi yabivuze abacunga kujisho yiruka yijira mwishyamba ryaraho kubwamahirwe macye araswa arapfa,CIP twajamaho yabwiye aabaturage ko bakwiye kujya birinda kwiruka kuko bizana ibyago birimo nurupfu.

CIP Twajamahoro yasabye abaturage kwirinda ibyaha. Yongeye kwibutsa abakekwaho ibyaha kwirinda gucika inzego z’umutekano cyangwa kuzirwanya ahubwo bakareka bakagezwa imbere y’ubutabera.

amakuru avuga ko banyakwigendera bamaze igihe bafitanye amacyimbirane akomoka kumutungo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru