Hari umuturage wo Mu karere ka Huye witwa Murebwayire M.Claire arishinganisha avuga ko amaze igihe kinini akorerwa akarengane n’abaturanyi be aho baherutse kumukubita bakamukoretsa.
Murebwayire M.Claire ni umuturage wo mu karere ka Huye umurenge wa Tumba akagari ka Cyarwa umudugudu wa Mukoni arishinganisha ku buyobozi ni nyuma yuko amaze igihe kinini akorerwa akarengane n’abaturanyi be aho baherutse no ku mubita bakamukoretsa.
Yagize ati “Akarengane nkakorerwa n’abaturanyi bange, umugabo witwa Sebera Alphonse n’umudamu we Munganyinka Beata, bimaze igihe kinini, bantoteza kugeza ubwo ntakibasha kubyihanganira. Byagiye biba kenshi mu magambo ari nonoho bigeza naho nsigaye nkubitwa”.
M.Claire akomeza avuga akimara gukubitwa na Sebera yajyanywe kwa muganga nyuma akajya gutanga ikirega kuri RIB bakamutuma abatangabuhamya nyuma y’iminsi mike agatungurwa no kubona Sebera yafunguwe none Magingo naya akaba akomeje kumutotezwa. Akaba agaragaza ko afite impungenge zuko bashobora no kumuvutsa ubuzima ibyo aheraho asaba ko hakwiye gukorwa iperereza ryimbitse kugira aba baturage barenganurwe.
Ati”Nari mvuye murugo ngiye gutabara nubundi hari umuturanyi wari uri gukubitwa na Munganyinka ngezeyo nange baba baranyatatse umugabo we Sebera aba atangiye kubita hamwe n’abana be barankomeretsa cyane.
Kugeza ubwo ntakibasha kwiyegura aho ndi, abantu baje kuntabara bajyana kwa Muganga maze koroherwa njya kuri RIB ntanga ikirego banantuma abatangabuhamya. Ubwo byaje kurangira nubundi Sebera agarutse”.
Murebawayire yongeyeho ko yifuza ko hakorwa iperereza ryibitse uyu muryango wa Sebera hamwe n’abandi bakomeje kubabuza ituze bagakurikiranwa.
Mama urwagasabo twegereye kandi bamwe mu baturage bo muri aka gace baduhamiriza iby’aka karenga gusa bagaragaza ko basa babyakiriye nuko iki kibazo kidakemuka.
Umukecuru witwa Mukamusana Josephine nawe utuye muri akaga gace avuga ko yatunguye no kubona abantu bakomeje gukubitwa abandi bagatotezwa bikozwe n’umuryango wa Sebera.
Ati”Ngewe natunguwe no gusanga Murebwayire bamukubise kugeza aho bendaga kumuhitana bintera ubwoba. Gusa hano birakabije mudutabare dore turisaziye ntitugishoboye guhangana nabo ariko ikitubabaza nuko nubwo bimenyakana ko abo bantu batujujubije ariko ntabwo bakurikiranwa ngo babiryozwe”.
Ni ikibazo umuvugizi wa Polisi y’uRwanda mu ntara y’amajyepfo CP Hassan Kamanzi avuga uwo ariwe wese ukora ibi bikorwa nabo bafanyije bazabiryozwa.
Ati”Gukora urugomo rugamije gukubita no gukomeretsa ni icyaha gihanwa n’amategeko, rwose icyo dubasaba abatuarage nibatere intambwe baze kuri RIB ubundi batange amakuru uwo muturage arafatwa kandi arakurikiranwa. Uwo ari wese ndetse n’abandi bafatanyije bazafatwa kandi ibyo bakora binyuranije n’amategeko bazabibazwa”.
Moise Munyaneza

























