Niyigaba Jean Claude arasaba kurenganurwa ni nyuma yaho atenzwe nabo avuga ko ari abanyerondo bakamukoretsa bikomeye.
Niyigaba Jean Claude ukorera mu karere ka Huye umurenge wa Tumba akagari ka Cyarwa umudugudu w’Agateme mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere yatezwe nabo avuga ko ari abanyerondo baramukomeretsa bikomeye.
Ati “Narindi mu nzira ndimo gutaha mpura n’abanyerondo batonze umurongo bambaye n’impuzankano ngizengo ndakata mu nzira nyuramo ntaha baba baranyatatse batangira kumbaza ibyangombwa, ngira ngo ni ibisanzwe, ubwo bamwe bakambwira ngo ninzane ibyo mfite byose, ubwo babibuze icyo batwara batangira kunkubita inkoni, nataka bakanjombagura amafundo y’inkoni ubundi umwe avamo aba ankubise umupanga mu mutwe mpita ngwa hasi”.
Yongeyeho ko ubu ubuzima busa nubwahagaze kuko yari atunzwe no gushakisha none akaba asaba ko aba bamugiriye nabi bakurikiranwa byaba na ngombwa bakamuvuza kuko kugeza ubu no kwivuza biri kumugora”.
Tuyizere Sidras ni umwe mubakorana na Niyigaba yavuze ko ibi bintu biteye inkeke kubona umuntu atengwa n’abantu bakamukoretsa hafi yo kumwica agasaba ko aba bakekwaho kumugirira nabi bakurikiranwa bagakanirwa urubakwiye kandi bakanavuza uwo bakomerekeje.
Ati” Birashoboka ko yaba ari abanyerondo kuko izo saha ni kare hagati ya saa tatu na saa yine rwose buba butarira kuko nta mabandi agenda izo saha kuko abantu baba bakigenda n’abandi batararyama rero icyo namusabira nuko aba bamugiriye nabi bakurikirwa bafatwa bakabiryozwa”.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo CIP Hassan Kamanzi avuga ko kugeza ubu hari batatu bamaze gutabwa muri yombi bacyekwamo ubu bugizi bwa nabi.
Ati“Nibyo koko amakuru Polisi yarayemenye muri iri joro ryakeye polisi yafashe batatu bacyekwaho gukomeretsa uyu muturage ubu bakaba bafungiye kuri sitatiyo ya polisi ya Ngoma mu gihe hatangiye iperereza”.
Mu bice by’umurenge wa Tumba w’akarere ka Huye abaturage bakunze kugaragariza itangazamakuru ko hari bamwe mu banyerondo bakunze kwishora mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi bagasaba ko hakorwa ubugenzuzi bwimbitse n’inzego bireba kuri iki kibazo kuko kibangayikishije.






















