Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Huye: Abakecuru batishoboye bataka igihombo batewe no kwamburwa amafaranga yo kwikura mu bukene

Friday 16 January 2026
    Yasomwe na

Hari abakecuru batishoboye bo mu karere ka Huye bavuga ko bambuwe na Ozuma Chicken yabaguriraga inkoko mu mushinga bari barakoze wo kwikura mu bukene.

Ni abakecuru batishoboye bibumbiye mu itsinda ryitwa Twungubumwe mu karere ka Huye umurenge wa Tumba akagari ka Cyarwa Umudugudu wa Mukoni bahawe amafaranga asaga Milliyoni 3 na Leta, bakora umushinga w’ubworozi bw’inkoko kugira ngo bikure mu bukene. None baravuga ko umushinga wa Ozima Chiken barangiwe n’ubuyobozi ngo uzajye ubagurira inkoko n’amagi wabambuye none bakomeje kuba ba ntaho nikora.

Umwe yagize ati“MINALOC yaduhaye amafaranga agana na miliyoni eshatu n’ibihumbi magana inani yo kwikura mu bukene nk’abakecuru barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Veterineri w’akarere aduhuza na kompanyi ya Uzima Chicken ngo ijye iduha inkoko ndetse inatugurishirize umusaruro, nyuma birangira inkoko tuzoroye amafaranga avuyemo turayategereza turayabura".

Undi nawe ati“Tworoye inkoko mu mafaranga bari baduhaye, abatugurishirije bakuraho nimero za telefone bari baduhaye. Amafaranga bacuruje twayobewe irengero ryayo. Twanabaza abayobozi baduhuje na bo ntibagire icyo batubwira. Aho bigeze twahuye n’ibihombo bikabije”.

Aba bakecuru baravuga ko kuri ubu bamaze no gucika intege kubera gukora ntibabone inyungu bagasaba ko ubuyobozi bwafasha gukurikirana abo babambuye bakabishyura bakongera kwisuganya bagakora umushinga.

Ati” Twifuza ko abaduhuje na bo badufasha tukabona amafaranga yacu tukabasha kwikura mu bukene.”

Ubuyobozi bwa ozima Chicken mu turere twa Huye na Nyaruguru bwo busobanura ko butabaguriga inkoko ahubwo bazibagurishaga gusa, iby’ababagurishirizaga byo bakavuga ko ntabyo bazi.

Ati“Kubahuza n’abagurishiriza abaturage twabikoraga kera. Ubu icyo dukora ni ukubaha inkoko n’amagi gusa, bo bakishakira abazabagurira. Twe ntabwo twabahuje, ubwo ni abo bishakiye. Bakwifashisha inzego zibishinzwe bagatanga ikirego”.

Naho umuyobozi w’akarere ka Huye Sebutege Ange avuga hari amasezerano abo borozi bagiranye n’abagenti ba Uzima Chicken n’umurenge hakaba hakubiyemo n’uburyo bazishyurwa.

Ati”Abaturage bishyize hamwe muri ririya tsinda mu bworozi bw’inkoko bakoraga ni abagenti ba Ozima Chicken bari basanzwe bakorana ni amafaranga ibihumbi 161 babarimo ngira ngo bose bafitanye amasezerano bakoranye n’umurenge y’igihe bazabishyurira”.

Mu kwezi k’Ugushyingo 2022, Leta y’u Rwanda, yemeje Gahunda y’Igihugu yo gufasha abaturage kwivana mu bukene mu buryo burambye. Iyi gahunda igamije kwimakaza umuco wo kwigira, gutanga ubufasha bwihariye mu mibereho myiza, guteza imbere imibereho myiza binyuze mu murimo, kugera kuri serivisi z’imari ndetse no kugera ku zindi serivisi za ngombwa.

Moise Munyaneza

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru