Mu ijoro ryo kuya 26 umugabo witwa Ntakirutimana utuye mu murenge wa Rwimiyaga akarere ka Nyagatare yafashwe na polisi ndetse n’abakozi be bagera kuri batanu barafungwa bikaba byari kunshuro ya Kabiri ibi bibaye kandi ntacyaha bababonyeho.
Ibyo umugore we yise akarengane gakomeye akavuga ko birigukorwa n’umusirikare witwa Kagame Amos ngo kuko yamubwiye ko amufiteho ububasha.
Mu kababaro kenshi yagize ati ‘’ twaguze ubutaka n’umugabo witwa Mubirigi ariko ngo hari umuhungu we w’umusirikare niwe waje nyuma aratubwira ngo ubutaka twaguze nubwo tutaguze arabushaka ngo kuko twaguze nase wenda yari yasinze, nyuma rero yaje kuzana n’ubuyobozi bw’umurenge barazitira isambu bavuga ko ngo hari ubutaka tutaguze ngo baje kubwisubiza ariko tujya mu nkiko turabatsinda gusa nyuma nibwo batangiye gukoresha imbaraga barandura ibirayi hegitari yose ibyo birahomba bafata umugabo baramufunga ngo yatemye igiti bamufunga amezi abiri yose ariko byari ukugira ngo noneho babone uko bazakora imigambi yabo’’
Uyu muturage asaba inzego zitandukanye kumurenganura kuko yagiriwe nabi akarandurirwa imyaka ndetse akaba akomeje guhohoterwa.
Akomeza agira ati ‘’Uyu musirikare yavuze ko ngo ntacyo atankoraho ngo atanitaye kumapeti yahawe nayo yayabura ariko akica umuntu kandi ko n’umuryango wose afite ubushobozi bwo kuwurasa ikindi ubuyobozi bw’umurenge ndibaza ko gitifu tutari tuziranye kubera iki andenganya bigeze aha koko nabyo bikanyobera nge numva rwose ahari tutari abanyarwanda nk’abandi’’.
Kuri iki kibazo ubuyobozi bw’akarere buvuga ko uyu muturage yibarujeho ubutaka bwa leta ndetse akaba yaranatwaye ubutaka bw’umuturage baguze hamwe.
Umuyobozi yagize ati ‘’nk’uko abikubwira rwose nibyo uyu muturage yaguze ubutaka na Mubirigi ariko hari n’undi mugenzi we ntari buvuge kuko singombwa kumuvuga nawe yaguze na Mubirigi ikibabaje ni uko uwo Silvester uvuga kuko sinshaka kubiga cyane biri mu rukiko yafashe bwabutaka bwe yaguze afata n’ubwa mugenzi we afata n’ubwa Mubirigi bwari busigaye niyo mpamvu akuzaniramo Amosi bwose abwiyandikaho.’’
Iki kibazo kimaze igihe nk’uko umuturage yabigaragaje ndetse kandi anavuga ko urukiko rwatanze umuronko ariko kubahiriza itegeko bikaba byaranze ngo kubera ko ibikorwa byose biba bihagarikiwe n’umuyobozi w’umurenge. Hari bamwe kandi banagaragaje ko uyu muturage yarenganyijwe bikomeye ngo bitewe n’uko uyu muyobozi nawe yaba ari mubifuje kwigarurira ishyamba ry’ibiti byatewe akabyita ko ari igisigara cya Leta nyamara ibiro by’ubutaka ku karere byaragaragaje ko ubu ari ubutaka uyu muturage yahawe ubwo bari mu gihe cy’isaranganya.
HAKIZIMANA Fisto


























