Tuesday . 2 June 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 25 May » Rubavu: Abazahembwa muri Rubavu Music Awards and Talent Detection bamaze gutoranywa – read more
  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more
  • 9 May » Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 27 April » Rubavu: Rubavu Music Awards and Talent Detection igiye kongera kuba bwa kabiri – read more
  • 27 April » RDC: Hashyizweho umutwe ushinzwe kurinda ibirombe – read more

IGP Dan Munyuza yaburiye abashaka gutokoza, umutekano w’u Rwanda

Friday 16 November 2018
    Yasomwe na

Mu biganiro byahuje Police n’itangazamakuru, bigamije kunoza imikoranire hagati y’izi nzego zombi, umuyobozi mukurui wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yashimangiye ko hari abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, akaba asanga baba baraye babirose bakifuza gukabya inzozi zidashoboka.

Uyu muyobozi wa polisi yabanje gushimangira ko umutekano w’Igihugu muri Rusange wifashe neza kandi ngo bikeshwa imikoranire myiza hagati yayo, inzego zitandukanye z’ubuyobozi bw’Igihugu, abaturage n’itangazamakuru.

Yasabye abanyamakuru gukomeza kuyifasha gukaza no kubungabunga umutekano mu gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka abanyarwanda bagiye kwinjiramo.

Ageze ku kibazo cy’abashatse guhungabanya umutekano w’ Igihugu mu karere ka Nyaruguru-Nyabimata, IGP Dan Munyuza, yagize ati “Aho bari hose polisi irahazi n’ibyo bateketeza byose birazwi kandi ntibashobora kuwuhungabanya ukundi”

yongeraho ati ”Abashaka kuduhungabanyiriza umutekano bashora urusaku gusa ku mbuga za interinete. Baba baraye barose inzozi zo guhungabanya umutekano wacu, bwacya bagashaka kuzikabya, ariko ntibazabigeraho kuko turahari twiteguye guhangana nabo”.

Yasabye abanyamakuru kwirinda inkuru zitwa izicuruza ku bitangazamakuru byabo nyamara zigira uruhare mu gutiza umurindi abashaka guhungabanya umutekano n’ubusugire bw’igihugu muri rusange.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru