Tuesday . 2 June 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 25 May » Rubavu: Abazahembwa muri Rubavu Music Awards and Talent Detection bamaze gutoranywa – read more
  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more
  • 9 May » Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 27 April » Rubavu: Rubavu Music Awards and Talent Detection igiye kongera kuba bwa kabiri – read more
  • 27 April » RDC: Hashyizweho umutwe ushinzwe kurinda ibirombe – read more

Ibisasu by’Uburusiya biri guhitana ubuzima bw’abana

Sunday 27 March 2022
    Yasomwe na

Mu minsi igeze kuri 31 Uburusiya bugabye ibitero kuri Ukraine buyiziza gushaka kwinjira mu Muryango w’Ubutabazi wa NATO, abaturage ba Ukraine batari bake bamaze kuhasiga ubuzima, abagera muri miliyoni 3 bo bahunze igihugu, my bamaze kuhasiga ubuzima harimo n’abana batorohewe n’iyi ntambara.

Mu mujyi wa Chernihiv ho abana bari mu bageramiwe n’ibisasu Uburusiya buri gusuka ku nyubako zitandukanye za Ukraine muri gahunda yo guca intege igisirikare gishaka kurwana ku busugire bw’igihugu.

Umuyobozi w’umujyi wa Chernihiv, Vladyslav Atroshenko yavuze ko abantu 44 bari mu bihe byo gutabarwa byihuse kugira ngo bakurwe aho baheze mu gihe kandi guhunga umugi nabyo bitabakundira kubera uburyo ingabo z’Uburusiya zawigabije. Muri abo kandi batatu ni abana badafite ubitaho.

Yagize ati, "Ntibashobora kubaho bitewe n’ubukana bw’ibikomere byabo, bakeneye byihutirwa ubutabazi bwo kuvanwa ahangaha."

Ni nyuma y’aho Ingabo z’Uburusiya ziteye ibisasu biremereye kuri imwe mu nyubako zo mu mugi wa Chernihiv ikangirika bikomeye ari nako benshi bayikomerekeramo.

Abayobozi bo mu Murwa mukuru wa Kyiv, kuri uyu wa Gatandatu babuze ko bafite ikizere cy’uko habaho ubwumvikane bwo kureba aho abatanga ubufasha banyura ariko bahabwa gasopo ko ibiganiro n’Uburusiya bikiri kure nk’izuba.

Umuyobozi w’Umujyi wa Chernihiv, Vladyslav Atroshenko yongeyeho ko abaturage 200 bamaze kwicwa mu gihe abagera ku 130 000 bari mu nzu zitarimo ibyuma byo kuziahyushya, nta muriro, nta mazi no muri uwo mugi wose bitewe n’uko ibikorwa remezo byasenywe n’ibisasu by’Uburusiya.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru