Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Icyabohoye u Rwanda ni igitekerezo-Min Gatabazi

Thursday 1 July 2021
    Yasomwe na

Mutungirehe Samuel

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yasobanuye ko asanga icyabohoye u Rwanda ari igitekerezo, kibumbatiye mu ngengabitekerezo yo guhuza Abanyarwanda.

Buri tariki nk’iyi, 01 Nyakanga buri mwaka, u Rwanda rwizihiza umunsi w’Ubwigenge nubwo ibirori byo kuwizihiza bihurizwa hamwe n’umunsi ngarukamwaka wo Kwibohora, aho Ingabo zahoze ari iza RPA zabohoye igihugu ku ngoma y’igitugu n’amacakubiri yagejeje u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu myumvire ya benshi mu Banyarwanda bazi iby’amateka yaranze iki gihugu ntibashidikanya ko kwigenga nyako kwabaye nyuma ya Jenside yakorewe Abatutsi bitewe nuko igihe u rwanda rwahabwaga ubwigenge mu 1962 igihugu cyaranzwe n’ingengabitekerezo yo guheza bamwe mu Banyarwanda, gutotezwa no kwirukanwa mu gihugu byagejeje kuri Jenoside.

Mu kiganiro cya Televiziyo y’Igihugu cyatambutse ku nsanganyamatsiko igira iti "Ubwigenge Nyakuri Bukenewe", cyahurijemo inararibonye muri politiki y’u Rwanda ari zo Sheikh Abdul Karim Harerimana, Gisagara na Minisiriri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney.

Minisitiri Gatabazi yavuze ko icyo gitekerezi n’uyu munsi kigitsinda ibigerageza Abanyarwanda kuko urwanirira ukuri birangira atsinze.

Yagize ati "Intego yo kuvuga ngo Abanyarwanda bari mu gihugu barakandamijwe; nta terambere bafite; nta burenganzira bafite kandi bari no mu gihugu. Abari hanze baruhijwe, bararengana, baricwa n’aho bari barakandamizwa kandi bafite uburenganzira bwo kuba mu gihugu cyabo.

Igitekerezo rero ni iki, ni uko ubutegetsi buriho bw’igitugu, bw’amacakubiri bwavaho hakajyaho ubutegetsi buhuje Abanyarwanda. Icyo gitekerezo ubwacyo n’uwo mugambi ni byo byahoraga bigira ijambo bigatuma na FPR ku rugamba rwo kubohora u Rwanda igenda igira imbaraga zirenga iz’amasasu no ku rugamba hakazamo iz’igitekerezo kigenda kigaba amashami, ubyumvise akabitekerezaho akumva ko yashyigikira."

Bwana Gisagara yavuze ko nk’imitwe ya Politiki yavutse mu 1959 imwe yari igamije ko igihugu cyabona ubwigenge, indi ishaka ko habaho ingoma ya Cyami mu gihe imitwe ya politiki yavutse mu 1991 na nyuma yaho ifite intego yagutse, ireba icyateza imbere Umunyarwanda yaba mu mibereho myiza, mu bukungu mu miyoborere myiza ndetse no kugerageza kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda; nubwo hatabuze indi yavutse igitsimbaraye ku moko.

Ubwigenge bw’u Rwanda bwavuye ku mukoloni w’Umubiligi, wari warafatanyije u Rwanda n’Uburundi mu kiswe Rwanda-Urundi kuri iyo tariki ikaba ari nayo ibihugu byombi byaboneyeho ubwigenge.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru