Yanditswe NIMUGIRE Fidelia
Perezida Uhuru Kenyatta, ari nawe kuri ubu uyoboye Umuryango wa Afurika y’iburasirazuba EAC, yahamageje inama y’ibihugu byose bigize uyu muryango ngo barebere hamwe ku kibazo cy’umutekana muke n’amahoro bimaze iminsi muri DRC, nk’uko byanditswe mu itangazo rya Leta ya Kenya.
Kuri uyu wa Mbere i Nairobi mu Murwa Mukuru wa Kenya habereye Inama ya nyuma y’Abagaba b’Ingabo zo mu Bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), ugiye kurandura imitwe y’Inyeshyamba yayogoje ibintu ikazambya n’umutekano mu Burasirazuba wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni mu gice cy’Intara eshatu ari zo Intara ya Ituri, Intara ya Kivu y’Amajyepfo n’iya Kivu y’Amajyaruguru zirimo imitwe y’Inyeshyamba irenga 120 mu yibasha kumenyekana ikigaragaza.
Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta unayoboye muri iki gihe Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, niwe wahamagaje iyo nama y’Abagaba b’ingabo zo muri ibyo bihugu, avuga ko ikenewe cyane kugira ngo izo ngabo z’akarere zijye gufasha kugarura amahoro n’umutekano mu Ntara zashegeshwe n’inyeshyamba zimaze imyaka isaga 20 ziyogoza Uburasirazuba wa Congo kuva na mbere ikitwa Zaire.
Perezida Felix Tshisekedi aherutse gutangaza, ashinja u Rwanda gushaka kwigarurira igihugu cye ngo rwicukurire amabuye y’agaciro, yanasabye Ubwongereza gukebura u Rwanda kugirango rurekere.
Iminsi ibiri ishize umusirikare wa DRC yarashe amasasu ku bapolisi bari bari gucunga umutekano ku mupaka w’u Rwanda wa Rubavu akomeretsa babiri gusa nawe yahasize ubuzima.
Kenya niyo ihagarariye ikongera ikaba n’umuhuza wa DRC mu biganiro n’imitwe yitwaje intwaro itandukanye iba muri icyo gihugu gusa kugeza ubu ntacyo ibyo biganiro birageraho.



















