Nyuma yaho afatiwe n’indwara ’igitaraganya bikayobekana mu gihugu akihutanwa mu bitaro byo hanze, Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi, CNDD FDD, Ndikuriyo Reverien, ubuzima bwe bugeze ahakomeye, aho bivugwa ko ari muri Coma.
Amakuru avuga ko arembeye mu Bitaro bya Kaminuza ya Aghakan byo muri Kenya.
Umwe mu bantu ba hafi y’Umuryango we, babwiye ikinyamakuru SOS Media Burundi, kitavuga rumwe n’ubutegetsi buriho, ko “Ubuzima bwe bumeze nabi cyane. Ngo yari yavuye muri Coma ku cyumweru gishize, ayisubiramo.”
SOS Media burundi ivuga ko Abarundi bari muri Kenya bangiwe gusura icyumba uyu mutegetsi arwariyemo, nubwo mbere bari bemerewe kumusura.
Umwe mu nshuti za hafi y’umuryango we, mu gahinda kenshi yagize ati “Dutegereje icyo Imana izakora, ubu turahangayitse.”
Abagize CNDD-FDD banenga kuba batabwirwa amakuru y’uburwayi bwa Ndikuriyo ndetse ko buteye urujijo.
Kugeza ubu haribazwa icyatumye uyu mutegetsi mu ishayaka riri ku butegetsi aremba bikagirwa ubwiru mu barwanashyaka.
Amakuru UMUSEKE utabashije kugenzura avuga ko ngo mu modoka ya Ndikuriyo hashyizwemo uburozi bw’ifu n’abantu bashatse kumwivugana ubwo yari yitabiriye ibikorwa by’Ishyaka i Ngozi.
Ibi kandi ntibyabura gutekerezwa cyane ko ngo Ndikuriyo atari asigaye avuga rumwe na Perezida Ndayishimiye Evariste uyoboye u Burundi.




















