Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Ikoranabuhanga rya UHT ryongereye icyizere n’ubwiza bw’amata y’Inyange

Thursday 27 July 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Uruganda Inyange industry ruherereye i Masaka mu Karere ka Kicukiro rwamuritse ku mugaragaro uburyo bushya bwo gutunganya amata hifashishijwe ikoranabuhanga ryo kuyateka ku kigero cyo hejuru agahita anakinjeshwa, uburyo bwiswe ULTRA HEAT TREATED ( UHT) bukaba bwongereye icyizere abanywa amata yarwo cyo gutuma amara igihe kigeza ku mezi 9 atarangirika agifite umwimerere wayo.

Ni ikoranabuhanga rya UHT ryamuritswe na Inyange industry ku bufatanye na Tetra Pak ryitezweho umusaruro.

Umuyobozi mukuru w’ikigo cya Tetra pak, Jonathan Kinisu yabisobanuye kuri uyu wa Kabiri, avuga ko ubu buryo bwitezweho umusaruro kuko amata yatunganijwe hifashishijwe UHT aba yizewe kandi akamara igihe kirekire hagati y’amezi atandatu n’amezi icyenda bitandukanye n’uko byari bisanzwe.

James Biseruka Umuyobozi mukuru w’ikigo cya Inyange industry yavuze ko ntakinyabutabire na kimwe gishyirwa muri ayo Mata nkuko bamwe babitekereza ko ahubwo atunganywa neza mu buryo bw’ikoranabuhanga kandi agapfunyikwa neza yewe no kubikwa neza aribyo biyaha kumara igihe kinini ndetse no kugwa neza abayakoresha.

Nkuko byatangajwe na Dr. Uwituze Solange Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe iterambere ry’ubworozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi( RAB) yavuze ko uburyo bwa UHT buzafasha mu guhangana n’ikibazo cy’igwingira mu bana ndetse ubukungu bw’aborozi n’Igihugu muri rusange bukazamuka.

Dr.Solange yakomeje avuga ko mu gihugu habarizwa Inka zisaga miliyoni 1.5 murizo 80% zikaba Ari izitanga umukamo Ibi bigaragaza uburyo igihugu gishishikajwe no guhorana amata ku ruhimbi.

Akomeza avuga ko kandi n’ubwo bimeze bityo bafite umukoro ukomeye wo gukomeza kongera umukamo kuko kubufatanye na Inyange industry mu Karere ka Nyagatare hubatswe uruganda rutunganya amata y’ifu rukaba ruzakenera litiro 6,650 zisanga litiro 3,500 rusanzwe rwakira.

Ati " Kugirango Inyange ibone amata ikeneye ndetse n’izindi nganda zibone amata, dukeneye byibura Litiro miliyoni 2 ku munsi kandi tuzabigeraho kuko ingamba zafashwe zizewe harimo uburyo bwo kubika ubwatsi, guha Inka amazi ahagije ndetse Inka zikitabwaho ziri mu kiraro."

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru