Icyiciro cya mbere cy’Imfura z’Incuke za Foundation Ndayisaba Fabrice zasoje amasomo azitegurire kwinjira mu cyiciro cy’amashuri abanza.
Ni umuhango uzwi nka Graduation y’abana b’ imfura za mbere z’abana bane iri shuri Ecole Maternelle Foundation Ndayisaba Fabrice risohoye kuva ryashingwa muri 2020.
Ni ibirori byabereye aho iri shuri riherereye mu akarere ka Kicukiro, Umurenge wa Kicukiro, witabirwa n’ababyeyi n’abana barererwa kuri iryo shuri.
Umuyobozi Mukuru w’ishuri, Ndayisaba Fabrice, ari nawe Foundation yitirirwa, yatangiye ashimira ababyeyi, cyane abafite abana barangirije kuri iri shuri bwa mbere abasaba gukomeza kwita cyane ku burere n’uburezi bw’abana babo aho bazajya hose buri munsi kugira ngo bazazamuke bakure ari abana bazi ubwenge, bakunda kwiga, bagira ubumenyi n’umuco, ikinyabupfura, bumva kandi bumvira abarezi babo, ababyeyi babo, bubahana ubwabo, bakundana, bifurizanya ibyiza gusa, bakunda Imana n’ igihugu.
Yabifurije kandi gukurira mu biganza by’Imana birinda ibishuko byose bibi byatuma indoto zabo zihagarara kuzagerwaho.
Ndayisaba yasabye kandi ababyeyi b’abana gukomeza gukurikirana abana mu bihe by’ibiruhuko, birinda gutuma bazerera no gutuma bareba amashusho atari ngombwa ku bana, yongera gusaba abana kuziga neza amashuri yose basigaje kugira ngo bazavemo abantu b’ingirakamaro mu gihe cyose bakiri mu Isi mu gihe cyabo cy’ejo hazaza.
Intego y’iri shuri ni uguteza imbere uburere n’uburezi bufite ireme, hibandwa mu gufasha abana mu kwagura imitekerereze myiza n’imyumvire yabo iganisha no mu kuvumbura no kugaragaza impano bifitemo kugira ngo zizabateze imbere bahanga udushya bo ubwabo.

































