Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Imihango yo gusaba ndetse no kwiyakira bijyanye n’ubukwe byasubukuwe

Tuesday 1 June 2021
    Yasomwe na

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku mugoroba wa tariki ya 31/5/2021 iyobowe na Perezida Paul Kagame birimo ko Imihango yo gusaba ndetse no kwiyakira bijyanye n’ubukwe birasubukuwe.

Nubwo iyo mihango yasubukuwe ariko ntibigomba kwitabirwa n’abantu barenze 30.

Icyakora, iyo byabereye muri hoteli, ahandi hantu hagenewe imyidagaduro cyangwa mu busitani, ntibigomba kurenza 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateraniye, kandi berekanye ko bipimishije COVID-19. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’lgihugu.

Iki kemezo gishobora kwakirwa na yombi mu mitima y’abagiye kurushinga kuko bari baragowe n’uko bamaraga kuva gusezerana ku murenge no mu nsengero ntibagire uburenganzira bwo kugira ahandi baca ngo biyakire.

Ibindi byinshi bijyanye no kwirinda icyorezo cya COVID-19 byagumye uko byari biri n’utubari dukomeza gufunga mu gihe ibijyanye n’imikino y’amahirwe bizagenda bisubukurwa buhoro buhoro hagendewe ku mabwiriza ya Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru