Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Imiryango y’Iburayi yasabye guhagarika inkunga ku gisirikare cy’u Rwanda

Wednesday 21 December 2022
    Yasomwe na

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ku mugabane w’Uburayi yasabye umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE) guhagarika inkunga uha igisirikare cy’u Rwanda, igishinja gufasha umutwe wa M23.

Mu ibaruwa ifunguwe, iyo miryango yasabye EU kwamagana “ku mugaragaro kandi ikomeje” ubufatanye bwose n’imitwe yitwaje intwaro muri DR Congo, “by’umwihariko ubufasha u Rwanda ruha M23”.

U Rwanda ntacyo ruratangaza ku byasabwe n’iyi miryango.

Ibivugwa n’iyi miryango byiyongereye ku Bufaransa, Amerika, n’Ubudage biheruka gusaba ko u Rwanda ruhagarika gufasha M23 ubu ugenzura igice kinini mu ntara ya Kivu ya ruguru ya Congo.

Leta y’u Rwanda ihakana guha ubufasha ubwo aribwo bwose M23. Perezida Paul Kagame aheruka gushimangira ko ikibazo cya M23 ari ikibazo “cy’abanyekongo kirebwa na leta ya Congo”, ko atari “ikibazo cy’u Rwanda”.

Igitutu kuri leta ya Kigali ariko muri iki cyumweru cyakomeje kwiyongera kiva ku bihugu by’amahanga n’imiryango itegamiye kuri leta mu bihugu bitandukanye.

Iriya miryango ivuga ko icyo gitutu ku Rwanda gishobora “kugira uruhare” mu guhagarika aya makimbirane nk’uko byagenze “mu 2012”.

Ibaruwa yo kuwa kabiri y’iriya miryango irimo isanzwe izwi cyane nka FIDH (Fédération internationale pour les droits humains) na FIACAT (Fédération internationale des ACAT) ivuga ko ibibera muri Ukraine “bidakwiye kurangaza EU” ntiyite ku yandi makimbirane mu isi.

Iriya miryango y’Iburayi ivuga ko igitutu cyashyizwe ku Rwanda no kurufatira ibihano kwakozwe n’ibihugu bikomeye mu 2012 “byagize uruhare mu guhagarika aya makimbirane”.

Igasaba ko n’ubu igisirikare cy’u Rwanda gihagarikirwa inkunga kandi n’abantu ku giti cyabo bafite uruhare mu bibera mu burasirazuba bwa DR Congo bagafatirwa ibihano.

Source: BBC

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.