Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi uri mu mitwe ituruka hanze ya Congo yategetswe kuzinga akarago igasubira aho yaturutse.
Ni bimwe mu byavuye mu myanzuro yavuye mu biganiro byabereye i Bujumbura mu Nama Idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu by’akarere k’Afurika y’Iburasirazuba EAC kuri uyu wa Gatandatu itumijwe na Perezida w’u Burundi Gen. Evariste Ndayishimiye.
Umwe mu myanzuro yafatiwemo, harimo no gusaba impande zose zirebwa n’iki kibazo, guhosha umwuka mubi, ahubwo bikifashisha inzira zashyizweho ku rwego rw’akarere na mpuzamahanga mu gukemura ibibazo.
Ni mu gihe imitwe yose irwanira muri Congo yasabwe gushyira hasi intwaro ahubwo ikajya mu nzira z’ibiganiro.
Itangazo ry’imyanzuro rigira riti: “Abakuru b’ibihugu bemeje ko impande zose zihagarika imirwano.”
Ikindi ni uko “imitwe yitwaje intwaro ikomoka hanze y’igihugu isubira mu bihugu byayo, kandi bategetse abagaba bakuru b’ingabo guhura mu gihe kitarenze icyumweru bakagena uburyo bukwiriye bwo kohereza ingabo.”
Muri iyo mitwe irimo uwo u Rwanda ruhora rwibutsa Congo ko iwutije ibirindiro ndetse inawutinze mu buryo butandukanye bityo igomba kurekera gukorana nawo.
Si uwa mbere imitwe iri mu Mashyamba yo mu Birasirazuba bwa Congo isabwe gusubira ku ivuko kuko no mu myanzuro ya Luanda iheruka mu mpera z’umwaka ushize byari byanzuwe n’abakuru b’ibihugu bya EAC gusa ishyirwa mu bikorwa ryabyo ryabaye nk’amasiragacyicaro.
Icyo gihe u Rwanda rwanatangaje itariki FDLR izagerera mu gihugu, ibitangazamakuru biryamira amajanja ngo byibonere abagize ibyo byihebe bambuka ku mipaka ariko amaso ya Camera abura amashusho.
Mu bindi byemeranyijweho, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasabwe korohereza ingabo zo muri Uganda na Sudani y’Epfo zizoherezwa mu gihugu mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo.
Kubera ko Uganda isanganywe ingabo muri RDC mu butumwa zifatanyije n’iza FARDC, ingabo zizakorera mu gace ka Beni na Ituri mu gihe Kenya yo ikorera mu bice bya Goma no muri teritwari ya Rutshuru hanyuma u Burundi bwahawe muri Kivu y’Epfo.
Sudani y’Epfo yahawe gukorera mu gace ka Haut-Uélé. Tanzania yo iracyari mu rujijo. Ingabo zayo zisanzwe mu butumwa bwa Monusco, aho bivugwa ko zishobora kugira uruhare mu gusangiza abandi amakuru.
Kwirukana inyeshyamba n’imitwe y’iterabwoba iri ku butaka bwa Congo ntibireba umutwe wa FDLR gusa kuko n’ikomoka Uganda irimo ADF Nalu nayo irimo, Red Tabara ikomoka Burundi n’indi itandukanye ifite amamuko hanze ya Congo isabwa gusubira iwabo mu gihe M23 yo Congo igomba kugirana ibigabiro nawo ku byo bemeranyije bituma yitirirwa izina M23.




















