Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Imodoka igenewe Miss Muheto yageze mu Rwanda

Friday 27 May 2022
    Yasomwe na

Imodoka Miss Nshuti Muheto Divine wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2022 yamaze kugera mu Rwanda, bikavugwa ko hasigaye ibiganiro hagati y’Inteko y’Umuco yeguriwe iri rushanwa n’ikigo cya Hyundai cyayitanze nk’igihembo kugira ngo ishyikirizwe uyu mukobwa.

Kuva Nyampinga w’u Rwanda 2022 yatorwa ntahabwe imodoka ku munsi w’ibirori nk’uko byari bisanzwe bigenda, buri wese yibazaga icyatumye adahita ayihabwa ndetse hari n’abajyaga kure bagatangira gutekereza ko atakiyihawe.

Nyuma y’uko irushanwa rya Miss Rwanda ryambuwe Rwanda Inspiration Back Up ya Ishimwe Dieudonné wari usanzwe ategura iri rushanwa rigahabwa Inteko y’Umuco, ibintu byarushijeho kuba bibi, benshi bibaza uko ibihembo by’abatsindiye amakamba bazabishyikirizwa.

Nyuma y’impungenge nyinshi z’abibazaga niba uyu mukobwa azabona imodoka ye, mu minsi ishize ubuyobozi bwa Hyundai bwatangaje yatinze kugera mu Rwanda ku mpamvu bari baziranyeho na sosiyete yari isanzwe itegura irushanwa rya Miss Rwanda.

Nyuma y’iminsi mike byaje kumenyekana ko yagejejwe mu Rwanda ndetse iparitse ku cyicaro cya Hyundai.

Biragoye kubona amakuru y’igihe iyi modoka izashyikiririzwa Miss Rwanda 2022 kuko kizagenwa na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco binyuze mu Nteko y’Umuco yeguriwe imirimo y’iri rushanwa.

Muheto Nshuti Divine wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2022, uretse ikamba yambitswe, byari byitezwe ko azanahembwa imodoka nshya ya Hyundai Venue yatanzwe na Hyundai Rwanda, ubusanzwe igura hagati y’ibihumbi 18 na 22 by’amadolari; mu mafaranga y’u Rwanda ni hejuru ya miliyoni 18 Frw na 22 Frw.

Uretse iyi modoka, uyu mukobwa yemerewe kujya ahabwa ibihumbi 800 Frw ku kwezi nk’umushahara uzajya umufasha mu bikorwa bye bya buri munsi.

Mu bindi bihembo; kimwe n’abandi babashije kugera mu icumi ba mbere, Muheto azishyurirwa amasomo muri Kaminuza ya Kigali.

Azafashwa na Africa Improved Food gushyira mu bikorwa umushinga we ndetse yemerewe kunywesha lisansi y’imodoka ye umwaka wose kuri station Merez.

Yemerewe internet y’umwaka wose muri KOPA Internet, akazamara umwaka wose akoresha umusatsi muri Keza Salon, umwaka wose asohokera muri La Palisse Nyamata ari kumwe n’umuryango we, umwaka wose akorerwa Make up na Celine d’Or.

Ibindi uyu mukobwa yemerewe ni umwaka wose yambikwa na Ian Boutique ku buntu n’umwaka wose yitabwaho na Diamond Smile Dental Clinic.
Source: Igihe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru