Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Visi perezida wa APR FC yageneye ubutumwa abafana bayo nyuma y’amakuru yuko Rayon Sport yashatse kubatwara umukinnyi

Thursday 14 May 2020
    Yasomwe na

Yanditswe na Imfurayabo Pierre Romeo

Gen. Mubaraka Muganga akaba visi perezida w’ikipe ya APR FC, yabwiye abafana b’iyi kipe ko badakwiye kugira impungenge z’uko hari umukinnyi wa yo waraye ushatse gusinyishwa na Rayon Sports kuko agifite amasezerano kimwe na bagenzi be.

Ku munsi wo ku wakabiri ni bwo ikipe ya Rayon Sports yagerageje gusinyishisha rutahizamu wa APR FC, Byiringiro Lague ariko uyu musore arabangira.

Bivugwa ko iyi kipe yagiye yitwaje miliyoni 10 bazitereka imbere y’uyu musore w’imyaka 20 ariko bitewe n’ibihe iyi kipe imazemo by’amikoro arayanga kuko afite impungenge z’uko abashaka kumugura bashobora kugenda.

Abafana ba APR FC batangiye kugaragaza impungenge z’uko uyu musore ashobora kubacika, byatumye visi perezida w’iyi kipe, Gen. Mubaraka Muganga abahumuriza ababwira ko kimwe n’abandi bakinnyi bagifite amasezerano ya APR FC.

Yagize ati“ ku mpungenge zagizwe na bamwe mu bafana bacu ku nkuru ngo z’umukinnyi wa APR FC wegerewe n’indi kipe imwifuza, uwo mukinnyi kimwe na bagenzi be bafite amasezerano ya APR FC. Na none, ku banyamuryango n’abafana, ikipe yanyu APR FC ihagaze neza, kandi simpamya rero ko hari abakinnyi bayo barambagizwa ngo bayivemo.”

Yakomeje avuga ko ari inkuru zishaka kugira ngo APR FC yumvikane mu itangazamakuru.

“Izo nkuru ni izishaka ko izina rya APR FC ryumvikana mu itangazamakuru kuko yari imaze iminsi mu kandi kazi ko gukumira icyorezo cya COVID-19.” Gen. Mubaraka Muganga mu butumwa yoherereje RBA

Byiringiro Lague yinjiye muri APR FC mu ntangiriro za 2018, mu mpeshyi y’uwo ni bwo yasinye amasezerano ye ya mbere muri APR FC y’imyaka 2.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru