Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Imyigaragambyo yo gusaba FARDC guhashya M23 yatumye bamwe bahagirara ibyago

Monday 26 September 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Umuntu umwe yitabye imana abandi Babiri barakomereka, ubwo bari mu myigaragambyo yo gusaba FARDC guhashya no kwambura umutwe wa M23 Umujyi wa Bunagana.

Ni imyigaragambyo yabereye muri teritwari ya Rutshuru uduce tugenzurwa na Leta (Rutshuru centre), ejo kuwa 22 Nzeri 2022, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ni imyagarambyo yabaye ubwo abashigikiye ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi, bigabizaga imihanda nyuma yo kubisabwa na Sosiyete sivile ikorera muri ako gace.

Aba baturage ngo baje kwigabiza imihanda, bagaragaza umujinya bafitiye ingabo z’igihu FARDC bayishinja kwigira ntibindeba no kutagira icyo ikora kugira ngo ibashe kwambura umutwe wa M23 umujyi wa Bunagana.

Abaturage bavuga ko butumva impamvu umutwe wa M23 umaze amezi arenga atatu yose ugenzura umujyi ukomeye w’ubucuruzi muri Teritwari ya Rutshuru ingabo z’igihugu FARDC zirebara, ntacyo zibasha gukora ngo zongere ziwisubize.

Ubwo bari mu myigaragambyo, abashinzwe umutekano babarasheho maze umwe mu ribo ahita ahasiga ubuzima mu gihe abagera kuri babiri bakomeretse bikabije.

Iyi ariko ngo ni imibare y’agateganyo kuko hari abandi bakiri mu bitaro barembye cyane ku buryo imibare y’abaguye muri iyi myigaragambyo ishobora kwiyongera.

Twibutse ko umutwe wa M23 wafashe Umujyi wa Bunagana kuwa 13 Kamena 2022 iwambuye ingabo za Leta ya Congo. Kugeza ubu ingabo z’Igihugu FARDC zikaba zitarabasha kongera kuwisubiza.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru