Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Inda z’imburagihe mu bangavu zageze kuri 5.2% mu 2020

Wednesday 31 March 2021
    Yasomwe na

Ikibazo k’inda ziterwa abangavu gikomeje kwiyongera, inda z’imburagihe mu bangavu ubu zigeze kuri 5.2% (2020).

Byagarutswehi mu kiganiro cyateguwe n’Ihuriro ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko baharanira imibereho myiza y’abaturage n’iterambere (RPRPDRwanda) cyabaye kuri uyu wa kabiri, cyari kigamije kurebera hamwe uruhare rw’inzego zitandukanye mu guteza imbere serivisi z’ubuzima bw’imyororokere mu rubyiruko.

Kitabiriwe na Dr. Mbonimana, Perezida w’Ihuriro RPRPDRwanda, na SolangeTetero Umukozi wa Minisiteri y’Urubyiruko n’umuvo, na Sylvie Uwimbabazi, Umukozi wa Minisiteri y’Uburezi na Mukamana Beatrice waturutse mu Igo k’Igihugu cy’Ubuzima (RBC).

Bagarutse ku bibazo binyuranye urubyiruko ruhura na byo bishingiye ku buzima bw’imyororekere bigaragara mu rubyiruko, birimo inda z’imburagihe, ubwandu bw’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina harimo na virusi itera Sida n’ibindi, nk’uko byagiye bigaragazwa n’ubushakashatsi bitandukanye bwakozwe.

Usibye ikibazo k’inda ziterwa abangavu, mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15-19, ubwandu bwa Virusi itera Sida ni 0.4% mu bahungu na 0.8% mu bakobwa. Ku myaka 20-24 ni 0.6% mu bahungu na 1.8% mu bakobwa. Ku myaka 25-29 ni 1.3% mu bahungu na 3.4% mu bakobwa.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru