Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Ingabire Grace abaye Miss Rwanda 2021

Sunday 21 March 2021
    Yasomwe na

Ingabire Grace w’imyaka 25 ni we wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu muhango wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Werurwe 2021.

Hari mu gicuku ku isaha ya saa tanu n’iminota hafi 50′ ni bwo Ingabire Grace winjiye mu irushanwa ahagarariye Umujyi wa Kigali yambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2021. Yari yambaye nomero 7

Igisonga cya Mbere yabaye Akaliza Amanda [Nimero 01] naho Igisonga cya kabiri yabaye Umutoni Witness [Nimero 28].

Yasimbuye Nishimwe Naomie wari umaze umyaka aryambitswe, urugendo rwo kumutoranya rukaba rwaatangiriye ku bakobwa 413 batoranyijwemo abahagararira Intara 37 na bo batoranyijwemo 20 bari bamaze ibyumweru bibiri mu mwiherero.

Abo 20 bakuwemo 10, na bo baza gutoranywamo batatu ari na bo bavuyemo Miss Rwanda 2021.

Ingabire Grace yahawe ibihembo birimo imodoka nshya ya Hyundai Creta 2021 itangwa na Hyundai Rwanda, azajya ahembwa aafaranga y’u Rwabda 800,000 ku kwezi azatangwa na Miss Rwanda Organization, ku buryo umwaka azamarana ikamba uzasoza ahembwe miliyoni icyenda n’ibihumbi 600 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu bindi bihembo birimo buruse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali, umushinga we uzaterwa inkunga na Africa Improved Food na Banki ya Kigali, Lisansi umwaka wose izatangwa na Merez Petroleum, Internet y’umwaka wose azahayibwa TruConnect Rwanda, gutunganywa umusatsi mu gihe cy’umwaka bizakorwe na Keza Salon.

Yemerewe kuba mu mpera z’icyumweru we n’umuryango we batemberera muri Golden Tulip La Palisse i Nyamata mu gihe cy’umwaka wose, kurya no kunywa mu gihe cy’umwaka wose muri Cafe Camellia ndetse azahabwa telefoni igezweho azahabwa na MTN Rwanda.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru