Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Ingabo z’u Rwanda 1000 zigiye gukubita inshuro inyeshyamba za Mozambique

Friday 9 July 2021
    Yasomwe na

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko guhera kuri uyu wa Gatanu itangira kohereza Abasirikare 1000 n’abapolisi mu Ntara ya Cabo Delgado yo muri Mozambique imaze igihe kinini yibasiwe ibibazo by’umutekano muke watejwe n’abarwanyi biyitirira Islam.

Ni nyuma y’ubusabe bwa Mozambique, yahisemo gusaba ubufasha bw’Ingabo u Rwanda zigiye gufatanya n’’iz’umuryango wa SADC hamwe n’iza Mozambique, nyuma yo kubona ko ikibazo kiyirenze ubushobozi kandi kiri gufata indi ntera.

Intara ya Cabo Delgado iri mu Majyaruguru ya Mozambique, ituwe n’abaturage barenga miliyoni ebyiri bari ku buso bwa kilometero kare 82.625. Iri ku mupaka wa Tanzania ndetse ituwe n’abaturage bo mu bwoko bw’aba- Makonde, Makua na Mwani.

Ibikorwa bya Guverinoma y’u Rwanda byo koherezayo ingabo muri iki gihugu bije nyuma y’ubusabe bwa Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, wagiriye uruzinduko mu Rwanda muri Mata.

Kuva icyo gihe bivugwa ko u Rwanda rwahise rutangira kugenzura neza uko ikibazo cy’umutekano muke n’iterabwoba gihagaze muri ako gace. Hari amakuru avuga ko rwahise rwoherezayo itsinda rigamije kureba uko byifashe.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru