Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Ingabo z’u Rwanda zatangiye gucana umuriro ku nyeshyamba za Mozambique, 30 bamaze kuhagwa

Wednesday 21 July 2021
    Yasomwe na

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zatangiye urugamba rwo kwigizayo inyeshyamba ziteza umutekano muke mu Ntara ya of Cabo Delgado, mu gihe n’Ingabo z’Umuryango w’​Ubukungu bw’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC) zikomeje kugera muri icyo Gihugu.

Biravugwa ko mu mirwano yabaye ku wa Kabiri, Ingabo z’u Rwanda zahase umuriro inyeshyamba zigakwira imishwaro zihungira ku mupaka ugabanya Mozambique na Tanzania, zimaze kuraswamo abagera kuri 30 n’abandi barakomereka.

Ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda 1000 batangiye koherezwa muri Mozambique tariki ya 9 Nyakanga 2021, nyuma y’ubusabe bwa Leta ya Mozambique yugarijwe n’ibikorwa by’iterabwoba n’umutekano muke biterwa n’Umutwe w’Iterabwoba ushamikiye ku wa Leta ya Kiyisilamu by’umwihariko muri iyo Ntara ya Cabo Delgado.

Iryo tsinda ry’u Rwanda rigizwe n’abasirikare babarirwa muri 700 n’abapolisi 300, ni ryo ryoherejwe muri icyo Gihugu kugeza taliki ya 11 Nyakanga, riyobowe na General Major Innocent Kabandana.

Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano za Mozambique, yemeza ko ingabo z’u Rwanda zatangiyekugera mu birindiro guhera ku wa Gatanu. Mu masaha yo mu gitondo cyo ku wa Kabiri, zatangiye gucunga umutekano zihereye mu gace kitwa Afungi zinjira mu ishyamba rikora ku Mujyi wa Palma. Agace ka Afungi ni ko kubatswemo uruganda rutunganya gazi rwahagaze kubera ibikorwa by’iterabwobwa by’izo nyeshyamba.

Muri icyo gikorwa cyo gucunga umutekano ni bwo Ingabo z’u Rwanda zahuriye n’inyeshyamba mu giturage cy’ahitwa Quionga. Hatangira kumvikana urufaya rw’amasasu, aho inyeshyamba zokejwe igitutu zikerekeza ku mupaka wa Mozambique na Tanzania.

Impuguke mu bya gisirikare iri ku rugamba yavuganye n’itangazamakuru, yagize iti: “Ubwo inyeshyamba zahungaga zerekeza ku mupaka wa Tanzania, Ingabo z’u Rwanda zishemo ababarirwa muri 30. Mu masaha ya nyuma ya saa sita na bwo Ingabo z’u Rwanda ni na zo zari zigicunze umutekano w’ishyamba ryegereye Afungi.

Yakomeje avuga ko nubwo izo nyeshyamba zarashweho ariko na zo zagabye ibitero byinshi ku baturage bo mu Karere ka Muidumbe gaherereye mu Majyepfo y’Iburengerazuba bwa Cabo Delgado, ndetse no mu biturage bya Nampanha na Mandava.

Source: Imvaho Nshya

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru