Saturday . 18 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Ingabo z’u Rwanda zivuganye ibyihebe 4 mu bizengereje Mozambique

Saturday 7 August 2021
    Yasomwe na

Inzego z’umutekano z’u Rwanda (Rwanda security forces) zishe ibyihebe bine mu mirwano yo kuri uyu wa Gatandatu mu rugamba zafatanyijemo n’iza Mozambique.

Imirwano ikomeye yabereye mu gace kitwa 1st May mu bilometero 12 ugana ku cyicaro gikuru cy’Akarere ka Mocimboa da Praia, mu Ntara ya Cabo Delgado.

Uretse abapfuye, inzego z’umutekano z’u Rwanda zafashe imbunda 3 za SMG (Small Mahine Guns) n’imbunda 2 za RPG ( rocket-propelled grenade), grenade 6 n’igikapu kirimo imyirondoro y’abarwanyi bishwe.

Akarere ka Mocimboa da Praia ni ko karimo ibirindiro bikuru ry’ibyihebe. Inzego z’umutekano z’u Rwanda na Mozambique zikomeje gusatira ibirindiro bikuru by’umutwe w’iterabwoba umaze imyaka 4 muri aka gace.

Hagati aho kandi RBA yiboneye inzego z’umutekano z’u Rwanda zigenzura umutekano ku cyambu cya Afungi hamwe no ku ruganda rwa Gas Natural LNG (Liquefied Natural Gas), uruganda rufite ishoramari rya miliyari 20 z’amadolari y’Amerika. Ibi bikorwa byose inzego z’umutekano z’u Rwanda zirabikora zifatanyije n’iza Mozambique.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru