Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Ingabo za Tanzania muri MONUSCO zakomerekeye mu mirwano na M23

Thursday 9 June 2022
    Yasomwe na

Igisirikare cya leta ya DR Congo, FARDC, cyatangaje ko abasirikare batatu ba Tanzania babarizwa mu ngabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro muri icyo gihugu, MONUSCO bakomeretse mu gihe umutwe wa M23 yateraga ibirindiro byabo muri Rutshuru.

MONUSCO nayo yemeje ayo makuru, ivuga ko abasirikare bayo batatu bakomeretse bakajya kuvurirwa i Goma, mu itangazo FARDC ivuga ko umwe muri bo yakomeretse bikomeye.

MONUSCO ivuga ko abo basirikare bakomeretse mu gitero umutwe wa M23 wagabye ku birindiro byayo i Shangi muri Rutshuru.

M23 ivuga ko ingabo za FARDC na MONUSCO ari zo zongeye gushoza imirwano zitera ibirindiro byayo muri Jomba kuwa mbere.

Uyu ni umunsi wa kane imirwano hagati y’izo mpande zombi yubuye nyuma y’agahenge kari kamaze icyumwweru mu misozi ya teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu ya ruguru.

MONUSCO yatangaje ko ikomeje kuba muri iyi mirwano ku ruhande rw’ingabo za FARDC zirimo kurwana na M23.

Ikoresheje za kajugujugu MONUSCO yinjiye mu mirwano na M23
Abasirikare ba Pakistan, Russia na Serbia bapfiriye muri kajugujugu ya MONUSCO
M23 ni bande? Bifuza iki?
Tanzania ifite abasirikare barenga 800 mu ngabo za MONUSCO ziri mu burasirazuba bwa DR Congo.

Mu itangazo ryayo ryo kuwa gatatu nijoro, FARDC yashinje u Rwanda kohereza abasirikare 500 bo mu ngabo zidasanzwe gufasha M23, ivuga ko abo baje bambaye imyenda y’icyatsi kibisi n’umukara.

Leta y’u Rwanda yahakanye kenshi ko ifasha umutwe wa M23, ishimangira ko ikibazo cyayo ari ikibazo cy’imbere muri DR Congo.

Umutwe wa M23 nawo kuwa gatatu wasohoye itangazo ushinja leta “guhitamo inzira y’intambara”, n’ingabo zayo hamwe na MONUSCO gufatanya n’umutwe wa FDLR mu bitero bayigabyeho.

Iri tangazo rigira riti: “Uku guhitamo intambara kwa leta ya Congo aho guhitamo ibiganiro by’amahoro, biteje akaga ku kugaruka vuba kw’amahoro mu burasirazuba bwa RDC”.

Hagati aho FARDC yatangaje ko imyanzuro y’inama y’abagaba b’ingabo yaberaye i Goma ku gushinga umutwe w’ingabo z’akarere wo kurwanya inyeshyamba mu burasirazuba bwa DR Congo izashyirwa hamwe n’inzobere za gisirikare n’abakuru b’ingabo mu nama izabahuza hagati ya tariki 15 na 19 z’uku kwezi i Nairobi muri Kenya, mbere y’uko byemezwa n’abakuru b’ibihugu by’akarere.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru