Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Ingimbi n’abangavu barenga miliyoni 1.3 bamaze guhabwa inkingo za COVID-19

Monday 17 January 2022
    Yasomwe na

Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuvuzi bw’Ibanze, Lt Col Dr. Tharcisse yavuze ko gahunda yo gukingira urubyiruko igeze ku ntambwe ishimishije, aho Ingimbi n’abangavu barenga miliyoni 1.3 bamaze guhabwa inkingo za COVID-19 barimo n’abahawe ebyiri.

Yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa Gatandatu taliki ya 15 Mutarama 2022.

Lt. Col. Dr Mpunga, yavuze ko ingimbi n’abangavu barenga miliyoni 1.3 bamaze guhabwa inkingo za COVID-19, barimo ibihumbi 750 bahawe dose zombi n’abandi 570 bahawe imwe.

U Rwanda rwatangiye gukingira abana bari hagati y’imyaka 12 na 17 guhera mu mpera z’Ugushyingo 2021, igihe gahunda yo gukingira mu buryo bwa rusange yari itangijwe mu bigo by’amashuri.

Bitaganyijwe ko abatarahabwa doze ya kabiri bazayihererwa ku ishuri mu bukangurambagabugiye kongera gusubukurwa.

Ni mu gihe Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko igiye gutangiza ubukangurambaga bushya aho abantu bagera kuri miliyoni nibihumbi 600 bazakingirwa mu gihe cy’iminsi 15, muri bo hakaba harimo n’abanyeshuri bazakingirirwa ku mashuri yabo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru