Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Ingona yarokotse intambara ya kabiri y’Isi yapfuye ifite imyaka 84

Tuesday 26 May 2020
    Yasomwe na

By Imfurayabo Pierre

Ingona y’ikirangirire yari izwi ku izina rya ‘Saturne’ yarokotse ibisasu by’i Berlin mu ntambara ya Kabiri y’Isi yose, yapfiriye muri Pariki ya Moscow ifite imyaka 84.
Itangazo ribika iyo ngona Pariki yasohoye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, rivuga ko yapfuye ku wa 22 Gicurasi 2020 kubera izabukuru.

Rigira riti “Saturne, ingona yacu ya Mississippi yapfuye izize iza bukuru ku wa 22 Gicurasi. Igiye ifite imyaka igera kuri 84 nyuma yo kubaho ubuzima bw’igihe kirekire kandi butangaje”

Mu busanzwe, ibikoko nka biriya, ngo bibaho imyaka iri hagati ya 30 na 50 muri kamere yabyo.

Saturne yavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 1936, yimurirwa muri Pariki ya Berlin aho yavuye nyuma y’ibisasu byahatewe ku wa 23 Ugushyingo 1943 bigahitana ibinyabuzima byinshi byo muri ubwo bwoko.

Mu 1946, yavumbuwe n’abasirikare b’Abongereza bayijyana muri Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti, ubu ikaba yabaga mu Burusiya. Itangazo rivuga ko imyaka itatu y’ubuzima bwayo hagati y’ibyo bihe byombi ari amayobera.

Yajyanywe i Moscow muri Nyakanga 1946 ikaba yari ihamaze imyaka 74. Ngo yagiraga imyitwarire idasanzwe mu bijyanye no kurya ariko igakunda kuyikorakora hakoreshejwe uburoso [byafatwaga nka massage].

Itangazo ryerekana ko iyo Pariki yababajwe cyane n’urupfu rwayo. Rigira riti “Byari ibyishimo byo gushobora kuba hafi yayo [Saturne], kureba mu maso yayo”, rigakomeza rigira riti “Turizera ko tutayitengushye.”

Ku Burusiya, Saturne ni ikiremwa cy’ibihe byose kuko bwayibonye nyuma yo gutsinda u Budage bw’Abanazi ndetse ikifatanya nabo kwizihiza isabukuru y’imyaka 75 y’iyo ntsinzi nk’uko Pariki y’i Moscow yabitangaje.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru