Mutungirehe Samuel
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko hagiye kwifashishwa inkingo Ubushinwa bwahaye u Rwanda mu gukingira abaturage bo mu turere umunani twiganjemo ubwandu bwa COVID-19.
Byatangajwe na minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel ubwo yari amaze kwakira ikiciro cya mbere k’inkingo ibihumbi 200 Ubushinwa bwahaye u Rwanda kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Kanama 2021.
Inkingo Ubushinwa buri guha inshuri zabwo ni iza Sinopharm, nazo ziherutse kwemezwa n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bizima OMS mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka nyuma yuko zigaragaje ubuziranenge bwo hejuru mu gukingira Covid19 kimwe n’izindi eshatu zisanzwe zikoreshwa ku isi.
Minisitiri Ngamije yavuze ko zigiye guhita zikoreshwa, zigiye gutangira kugezwa mu turere umunani twatoranyijwe.
Akomeza agira ati "Turabyishimiye cyane, turimo kugenda tubona inkingo zihagije zituma dukingira cyane cyane abantu bafite ibyago byo kwandura covid mu byiciro bitandukanye n’abashobora kuzahazwa cyane na covid igihe bayirwaye."
Ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda, Rao Hanguei yavuze ko iyo mpano ishimangira umubano ibihugu byombi bifitanye ndetse n’ubushake bwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19.
Yabwiye Radio y’igihugu ati "Turafatanya mu ngeri zitandukanye kandi mfite ikizere ko ibi bituruka ku mubano mwiza hagati y’u Rwanda n’Ubushinwa. U Rwanda n’Ubushinwa ni abafatanyabikorwa beza, turi abavandimwe kandi mfite ikizere ko Ubushinwa buzamokeza gushyigikira u Rwanda mu bushobozi dufite kandi nanone nishimiye ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu guhangana n’iyi virusi ya COVID-19, ubushobozi bwiza bwa Nyakubahwa Paul Kagame kandi mfite ikizere ko u Rwanda ruzatsinda iyo virus vuba."
Kuri ubu u Rwanda rugeze mu kiciro cy’abafite imyaka 30 kuzamura nyuma y’uko barangije ikiciro cy’abafite imyaka 40 kuzamuka.
Mu turere umunani rugiye kwibandwaho mu guhabwa inkingo turimo utwo mu ntara y’Iburasirazuba, Amajyepfo n’utundi dutandukanye duherutse kuba muri Guma mu rugo.
















