Inkundura yo gushaka uzasimbura Perezida Muhammadu Buhari wa Nigeria yatangiye, ku ikubitiro abagabo babiri, David Umahi na Bola Ahmed Tinubu Adekunle Asiwaju bigaragaje ko buri umwe ashaka kwicara ku ntebe isumba izindi muri iki gihugu Kiri my bikize ku mugabane w’Afurika.
Uyu David Umahi asanzwe ari guverineri wa Leta ya Ebonyi, mu gihe Tinubu ari umuyobozi w’ishyaka riri ku butegetsi All Progressive Congress akaba yarigeze no kuyobora Umurwa Mukuru Legos kuva 1999 kugeza 2007.
Asiwaju Bola Ahmed Tinubu w’imyaka 69
Perezida Muhammadu Buhali
Amatora rusange y’uzasimbura Perezida Buhali w’imyaka 80, uri ku butegetsi kuva mu 2015, ateganyijwe mu 2023.
Tariki ya 10 Mutarama 2022 nibwo Bola Ahmed Tinubu yasuye Perezida Buhali mu biro bye anaboneraho gutangaza ko aziyamamariza gusimbura sebuja ku ntebe y’ubutegetsi ubwo azaba asoje Manda ye muri Gicurasi 2023.
Tinubu yasohotse mu biro bya Buhari abwira abanyamakuru ko yifuje kuva kera kuyobora icyo gihugu kugeza ubu gituwe na miliyoni zirenga 206, ugendeye ku mibare ya 2020.
David Umahi nawe kuri uyu wa Kabiri ntiyaripfanye nawe ubwo yari avuye mu biro bya Perezida abuhari yaboneyeho guhita ahise amenyesha rubanda ko nawe iyo ntebe yamunera, amenyesha ko aziyamamariza gusimbura Perezida Buhali.
David Nweze Umahi w’imyaka 58
Umahi yavuze ko akibikoza Perezida Buhali yamwemereye amuha urubuga rwo kujya gushaka abazamushyigikira gukabya izo ndoto ze.
Umahi yanabwiye itangazamakuru ko adahangayikishijwe no guhatana n’uyoboye ishyaka riri ku butegetsi, yemeza ko yizera neza ko hatazakora ububasha ahubwo ari uwo Imana zizerera, yifashishije ibyanditswe muri Samuel 1 muri bibiliya yera.
Uyu mugabo Umahi avuga ko azanye ibisubizo ku kibazo cyazengereje Buhali n’abamubanjirije, cy’umutekano muke uri mu nice by’Amajyepfo ya Nigeria wiganjemo gushimuta abanyeshuri bakaburirwa irengero.



















