Umuyobozi w’Ingabo zirimo kurwanira mu ruganda rwa Azovstal ruherereye mu mujyi wa Mariupol muri Ukraine yatangaje ko harimo kuba imirwano y’amaraso ikomeye, kandi muri urwo ruganda hakaba hihishe abasivule benshi bahunze imirwano.
Yabitangarije umunyamakuru wa BBC mbere y’uko itumanaho n’abarimo ricika.
Kuri uyu wa gatatu hari ubutumwa bwa mashusho bwoherejwe na Telegramu, komanda Denis Prokopenko yashimiye abasirake be ku bwitange burenze mu guhangana n’abarusiya kandi rwari urugamba simusiga.
Ni nyuma y’uko kuwa gatatu abasivile barenge 100 babashije kuvanwa muri uru ruganda rwa Mariupol bagahungishwa.
Umunyamakuru wa BBC muri Ukraine avuga ko iyi ishobora kuba ari iminsi ya nyuma y’urugamba mu mujyi wa Mariupol.
Uruganda rw’ibyuma ruri ku cyambu ku nyanja ya Azov rwahindutse ikirango cyo kwihagararaho kwa Ukraine ku bitero by’Uburusiya, ariko bishobora kuba byegereye iherezo.
Mu gihe cy’ibyumweru, agace ka nyuma ko kwihagararaho kwa Mariupol kabaye uruganda ruri ku buso bwa 10 Km² rwa Azovstal.
Uruganda rufite imihora myinshi yo munsi y’ubutaka n’ibyumba by’imitamenwa byahungiyemo abasivile amagana, n’abarwanyi ba Ukraine.
Ingabo z’Uburusiya zakomeje kunanizwa kwinjira muri uru ruganda ariko nazo zikomeza kuharasa ibisasu ubudakuraho.
Iyi mirwano ibaye mu minsi micye ishize, nyuma y’uruzinduko rwa Antonio Guterres wa ONU i Moscow, nibwo ingabo z’abarusiya zacururutse abasivile ba mbere basohorwa muri urwo ruganda.



















