Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia
Umujyanama wihariye w’Abibumbye(UN) muri gahunda yo kurwanya jenoside, yagaragaje ko imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa Congo, yashinzwe bitewe na FDRL igizwe n’abakomoka mu Rwnda.
Umujyanama, Alice Wairimu Nderitu, yabigaragarije mu itangazo yaashyize hanze kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2022, ryamagana by’umwihariko imirwano ikomeje mu Burasirazuba bwa Congo.
Alice yakomeje avuga ko ahangayikishijwe cyane n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byibasira ubwoko biri kubera muri Cong, burimo ubw’Abanyamulenge n’abandi bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda. Yanavuze ku mvugo z’urwango zikomeje gukwirakwizwa nk’uko Bwiza yabitangaje.
Kuri FRDL, Alice, yagize atio: “mu Burasirazuba bwa Congo, ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bifite imizi mu kibazo cy’ubuhunzi, aho abantu benshi bakoreye Abatutsi jenoside mu Rwanda mu 1994 bahungiyeyo, bakarema imitwe yitwaje intwaro nka FDRL, n’ubu ikaba igikorerayo.”
Yakomeje avuga ko kubaho kwa FDRL kwatumye havuka indi mitwe, leta inanirwa kuyambura intwaro. Ati: “kubera kubaho k’uyu mutwe witwaje intwaro, indi mishya yaravutse kandi kunanirwa guca intawro mu batari inzego za Leta ni byo byagize ingaruka turi kubona ubu.”
Uyu mujyanama wa UN, yatangaje ko mu gihe ikibazo cy’umutekano muke muri Congo gishakirwa igisubizo. Umuzi wacyo ukwiye kwitabwaho kandi Abanyekongo bakigira ku mateka. Ati: “mu gushaka umuti w’amakimbirane akomeje muri Congo, hakwiye kurebwa ku nkomoko y’ubugizi bwa nabi kandi hakabaho kwigira ku mateka.”
Alice yashyize hanze iri tangazo nyuma y’uruzinduko yagiriye muri Congo, ku wa 10 kugeza ku wa 13 Ugushyingo 2022.




















