Mu karere ka Nyagatare, mu ntara y’Iburasirazuba, abarwanashyana ba Green Party of Rwanda, bahawe amahugurwa ajyanye n’uburyo bakwiye kwiteza imbere biciye mu mishinga mito irimo ubuhinzi ndetse n’ubworozi, ari nako bigishwa gutera ibiti by’imbuto.
Honorable Masozera Icyizanye umudepite mu nteko ishinga amategeko, akaba umubitsi muri iri shyaka rya Green Party of Rwanda, asaba abahuguwe gukora ibikorwa bibateza imbere, ari naho ahera asaba urubyiruko kuvana amaboko mu mifuka.
Yagize ati"abarwanashyaka turabakangurira kwiteza imbere, kuva mu bukene cyane cyane abagore ari bo benshi mu mibare igize abanyarwanda, n’urubyiruko nabo ni benshi, tubitezeho ko baba umusemburo w’iterambere, bakajya mu mishinga itandukanye, turashishikariza urubyiruko gukura amaboko mu mifuka bagahinga bakizigama, cyane ko na Leta yacu ibashishikariza gushyiraho ibigega.
Ku ruhande rw’abarwanashyaka ba Green Party of Rwanda bo mu karere ka Nyagatare, bavuga ko amahugurwa bahawe agiye kubafasha kwiteza imbere, ndetse no gufasha bagenzi babo.
Ati"icyo numva ngiye gufasha abanyarwanda n’abarwanashyaka muri rusange ni ukwihangira imirimo iduteza imbere, twifashishije ibintu nk’imwanda, tukabifata tukabigira bishyashya".
Aba barwanashyaka Kandi bavuga ko batahanye umukoro wo gutera ibiti bivagwa n’imyaka kuko batari basanzwe bazi uko bikorwa.
Umwe yagize ati"batubwiye mu buhinzi ko tugomba guhinga ibiti bivagwa n’imbuto ziribwa, ntitwari tubizi ariko tuzajya tubikora".
Undi nawe ati"ngiye guhita mfata iya mbere ntangire gutera nk’imbuto za voka, imiyembe, amamapapayi, nge mbigemura ku isoko mbishishikarize urubyiruko twese duhagurikire rimwe twiteze imbere".
Amahugurwa aba banyamurwango bahawe ni ajyanye no kwiteza imbere, aho banigishijwe uburyo bashobora gutangira borora inkoko 10 zikaba zababyarira ibihumbi magana atandatu mu gihe kitarenze umwaka.






















