Nyuma yo gutungurwa n’ibitero by’Umutwe wa Hamas, abagize Guverinoma ya Israel bafashe umwanzuro wo gukuraho burundu uyu mutwe wabateye.
Ni umwanzuro wafashwe uhuriweho n’abatavuga rumwe na Guverinoma, banzuye ko urugamba rwo gutsinda umutwe wa Hamas unogejwe.
Ni guverinoma yashyizweho ihuriyemo abagize ishyaka riri ku butegetsi ndetse n’abatavuga rumwe na ryo bagamije guhuriza hamwe imbaraga mu ntambara bahangamyemo n’Umutwe wa Hamas.
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yatangaje ko "buri murwanyi wese wa Hamas ni umupfu”.
Ni umwanzuro washyigikiwe na bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bari muyi iri guverinoma barimo Benny Gantz, wavuze ko “ubu ari gihe cy’intambara”.
Yashyizwemo kandi umuhanga mu bya gisirikare, Gadi Eisenkot, wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo muri Israel, kuva mu 2015 kugeza mu 2019.
Benny Gantz, yatangaje ko iyi guverinoma nshya yashinzwe “yunze ubumwe” kandi ko yiteguye “gukuraho burundu Umutwe wa Hamas ku Isi."
Ishyirwaho ry’iyi guverinoma ryakiriwe neza n’abaminisitiri batandukanye barimo Itamar Ben Gvir, ushinzwe umutekano w’igihugu.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X [yahoze ari Twitter] yagize ati “Twishimiye ubu bumwe, ubu tugomba gutsinda.”
Mu gihe cy’icyumweru iyi ntambara itangiye, Umubare w’abapfuye muri Israel umaze kugera ku 1.200 mu gihe abarenga 1.100 ari bo bamaze guhitanwa n’ibitero by’indege z’intambara za Israel muri Gaza.




















