Bamwe mu babyeyi batuye mu karere ka Musanze bafite abana bafite ubumuga, bavuga ko abana babo bari baraheze mu bwigunge bitewe no kubura aho babonera uburezi.
Ibi babigarutseho ubwo mu murenge wa Gacaca w’aka karere ka Musanze bari bamaze gutaha ikigo cyitwa “Ubumwe Community ECD Center “ cyubatswe ku bufatanye na Hope and Homes for Children.
Umwe muri aba babyeyi yagize ati”Turanezerewe cyane kuba tubonye ikigo abana bacu bazajya bigiramo, abana bacu bari baraheze mu bwigunge kuko twabajyanaga ku mashuri asanzwe bikagorana bitewe nuko bafite ubumuga, natwe ubu turaruhutse kuba babonye ikigo bazajya bahererwano ubumenyi.”
Undi mubyeyi yagize ati”Ubu umwana wanjye agiye kujya ajya ku ishuri nk’abandi yishime kuruta uko yirirwaga mu rugo, abantu bafite ubumuga dukwiye kumva ko ari abantu nk’abandi bafite agaciro mu muryango badakwiye kuvutswa uburenganzira bwabo, turashimira Leta y’ubumwe ituzaniye iki kigo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage Kayiranga Theobald yashimiye Hope and Homes for children yabafashije kubona iki kigo.
Atı”Ndabanza nshimire Hope and Homes for Children uburyo mukomeje kudufasha hano mu karere ka Musanze, bidukora ku mutima kuba mwitanga mukadukorera ibikorwa bitandukanye, si iki kigo gusa ahubwo mwagiye munadufasha gukurikirana abana bafite ubumuga barererwaga muri st Vincent, iki kigo kiziye ku gihe twari twarabisabye kije kitaje gufasha abaturage ba Musanze gusa ahubwo n’abandi bo mu tundi turere.”
Umuyobozi wa Hope and Homes for Children yavuze ko u Rwanda ari Igihugu cy’intangarugero mu kwita ku bantu bafite ubumuga.
Atı”Ubumuntu bivuze ndi umuntu kuko nawe uri umuntu hari ibihugu byinshi twagiye dukoreramo, South Africa, Zambia n’ahandi abo bose baza kwigira ku Rwanda kuko ari urugero rwiza mu kwita ku bantu bafite ubumuga , muziko ubu abana bose barimo kurererwa mu muryango aho kuba muri za Olphans, u Rwanda mwamaze kugera ku mtambwe ishimishije nkaha turi muri Musanze, ndashimira NUDOR , NCPD n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga (NCPD) Ndayisaba Emmanuel yavuze ko iki kigo ari inzira ikomeye yo gutanga uburezi budaheza.
Ati”Dutewe ishema n’iki kigo , kije kugira ngo gikure abana bafite ubumuga mu bwigunge ikindi iyi n’inzira iganisha ku burezi budaheza cyane ko ari na gahunda ya politiki y’Igihugu cyacu , hano ntabwo hazigamo abana bafite ubumuga gusa ahubwo bazajya bigana n’abandi”
İki kigo cyubatse mu murenge wa Gacaca w’Akarere ka Musanze cyuzuye gitwaye amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni 190.
Kugeza ubu mu Rwanda harabarurwa abantu bafite ubumuga basaga ibihumbi 562 184 bafite ubumuga, abantu 250 563 bangana na 44,5% ni ab’igitsina gabo, ab’igitsina gore ni 310 838 bangana na 55,2%, mu gihe abagera kuri 783 bangana na 0,3% nta makuru ahagije ku mibereho yabo yamenyekanye.


























