Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia
Umugabo w’imyaka 32 y’amavuko ari imbere y’urukiko mu Bufaransa mu gace Vendée akurikiranyweho ibyaha byo gusambanya umwana we w’amezi 15 binyuze mu gufata igitsina cye akakimushyira mu kanwa.
Iki kirego cyageze imbere y’urukiko mu mpeshyi yo mu 2019 ubwo uwo mugabo yafatwaga ari kwifata amashusho ajyanye n’imibonano mpuzabitsina ari mu bwogero bw’aho atuye.
Abashinzwe iperereza baje gusanga muri telefoni ye amashusho arenga ibihumbi 50 ajyanye no gukora imibonano mpuzabitsina amwe arimo ay’abana andi ari ay’inyamaswa.
Amashusho yafashwe n’uyu mugabo ubwe, amugaragaza ari gukorera ihohotera rishingiye ku gitsina umwana we.
Ku rundi ruhande, umugore we yaje gutahura izindi telefoni ebyiri zirimo amashusho menshi ajyanye na filimi z’imibonano mpuzabitsina ku bana.
Umwanzuro w’uru rubanza utegerejwe mu mpera z’iki Cyumweru, bivugwa ko uyu mugabo ashobora gufungwa imyaka 20.





















