Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Jacob Zuma yatunguranye yishyikiriza Police

Thursday 8 July 2021
    Yasomwe na

Mu gihe yari amaze igihe asuzugura ubutabera n’inzego z’iperereza za Afurika y’Epfo ku birego banushinja bya ruswa yaba yarariye mu gihe yari ku butegetsi, Jacob Zuma yatunguranye yijyana kuri police ngo bamufunge maze banyurwe.

Byabaye kuri uyu wa gatatu nijoro ni bwo Zuma yerekeje kuri gereza iri hafi y’urugo rwe mu ntara ya KwaZulu-Natal, nkuko ikigo yashinze cyabitangaje.

Polisi yari yaburiye ko yiteguye guta muri yombi Bwana Zuma, w’imyaka 79, mu gihe yari kuba atayishyikirije bitarenze kuri uwo wa gatatu.

Mu cyumweru gishize, Bwana Zuma yakatiwe gufungwa amezi 15 nyuma yuko yanze kwitabira iperereza kuri ruswa.

Icyo gifungo nticyari cyarigeze gitangwa ku wahoze ari Perezida w’Afurika y’epfo, akaba yari yahawe igihe ntarengwa cya saa sita z’ijoro ku wa gatatu ngo abe yamaze kwishyikiriza polisi.

Icyo gihe ntarengwa cyashyizweho nyuma yuko Bwana Zuma yanze kwishyikiriza polisi ku cyumweru.

Mu itangazo rigufi, ikigo yashinze cyagize kiti: "Perezida Zuma yafashe icyemezo cyo kubahiriza itegeko ryo gufungwa".

Umukobwa we Dudu Zuma-Sambudla, nyuma yanditse kuri Twitter ko se ari "mu nzira [yerekeza kuri gereza] kandi aracyafite ishyaka [aracyakomeye]".

Ku itariki ya 29 y’ukwa gatandatu ni bwo Bwana Zuma yakatiwe gufungwa amezi 15 kubera kwanga gukurikiza itegeko rimusaba gutanga ibimenyetso mu iperereza kuri ruswa mu gihe cy’imyaka icyenda yamaze ku butegetsi.

Abanyemari bagiye bashinjwa kugambana n’abanyapolitiki mu kugena ifatwa ry’ibyemezo ubwo yari akiri ku butegetsi. Ariko Bwana Zuma yakomeje kuvuga ko arimo kwibasirwa mu mugambi w’ubugambanyi bwa politiki.

Nubwo yegujwe n’ishyaka rye rya African National Congress (ANC) mu mwaka wa 2018, aracyafite abamushyigikiye, cyane cyane mu ntara avukamo ya KwaZulu-Natal.

Ku cyumweru, imbaga y’abamushyigikiye yakoze icyo yise ingabo y’abantu hanze y’urugo rwe, igamije kwitambika ngo ibuze ko atabwa muri yombi. Imbaga nk’iyo nanone yateranye mbere yuko yishyikiriza polisi ku wa gatatu.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru