Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Jay Polly yagize icyo avuga ku mugorewe Uwimbabazi Sharifah

Monday 6 August 2018
    Yasomwe na

Umuraperi Jay Polly amaze iminsi ibiri afunzwe, akurikiranyweho icyaha cyo gukubita umugore we akamukura amenyo abiri.

Ubu, Jay Polly afungiwe muri kasho ya Remera mu Mujyi wa Kigali. Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Mbabazi Modeste, yabwiye IGIHE ko Jay Polly yatawe muri yombi ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki 4 Kanama 2018, nyuma yo gukubita umugore we.

Jay Polly yarwanye n’umugore we nyuma y’ubushyamiranye bagize bavuye mu kabari, ubugenzacyaha buracyakurikirana intandaro y’imirwano yabo.
Mbere y’uko Jay Polly afungwa, yari abanye neza n’umugore we Uwimbabazi Sharifah ndetse yamwifashishije mu mashusho y’indirimbo nshya yise ‘Uramfite’ yitegura gushyira hanze mu buryo bwa video.

Jay Polly, mbere y’uko afungwa yari yavuze ko umugore we Uwimbabazi Sharifah ashaka kubura ibyerekeye kumirika imideli yari asanzwe akorera mu Burayi mbere yo kugaruka mu Rwanda ndetse avuga ko abifuza kwamamaza bamwifashisha kuko ari ‘umunyamwuga’.

Yagize ati “Igitekerezo cyo gukorana na madamu wanjye, ni uko asanzwe ari umuhanzi w’umunyamideli ubishoboye kandi wanabikozeho mu Rwanda no hanze yarwo, ntabwo yari akibikora cyane nyuma yo guhagarika ibyo kwerekana imideli. Ubu arashaka kongera kubikora mu buryo bw’umwuga nk’uko yabikoraga hanze.”

Mu gusobanura impamvu yahisemo kwifashisha umugore we muri iyi ndirimbo, avuga ko “Namwifashishije nk’umuntu ubishoboye kandi ubizobereyemo, si n’ubwa mbere dukoranye ariko kuri iyi nshuro yabikoze mu rwego rwa business. Njye n’inzu dukorana twamwishyuye nk’abandi bose […] kandi ngira ngo mbabwire ko yabitangiye, haba ku bashaka kwamamaza, haba inzu zimurika imideli, baganira ubu arahari.”

Jay Polly yahamije ko mu bakobwa bose bifashishwa mu mashusho y’indirimbo nta munyamwuga arabona kurusha umugore we. Ubwo bakoranaga ngo “byari byiza, bitandukanye no ku bandi bakobwa aho usanga umuntu atirekura.”

Yongeraho ati “Njye na madamu turamenyeranye, twari twirekuye, ntabwo ari wa muntu muba muhuye bwa mbere. Gukorana na we byari byiza, biba ari ibintu by’umwuga. Iyo ukorana n’abandi bakobwa hari uko utirekura neza nk’umuntu ufite umuryango, hariya twakoraga nk’abikorera mu gihe ku bandi bakobwa usanga hari aho bakugora cyane, kuri we rwose ni umunyamwuga, ndanabimushimira.”

Jay Polly na Uwimbabazi Sharifah bari bafite gahunda yo kujya muri Nigeria mu minsi ya vuba bakajya kurangiza umushinga uyu muraperi afitanye na Davido. Yagize ati “Ndifuza ko uyu mwaka warangira mfite album yuzuye, nyuma y’iyi ndirimbo nitumara gusohora video yayo nibwo dufite umushinga wo guhita tuzamuka muri Nigeria kurangiza umushinga twakoranye na Davido, twakoranye indirimbo yitwa ‘Money’, turashaka kujyayo tukajya gukora video yayo.”

Yavuze ko yari yeretse Davido amafoto ye ari kumwe na madamu bafata amashusho y’indirimbo na we biramushimisha cyane. Ati “ Mu kanya narimo nganira na Davido, namweretse amafoto mubwira ko nakoranye na madamu biramushimisha cyane, yabikunze. Yakunze uburyo dukorana, uburyo madamu na we ari umuhanzi ubishoboye.”

Jay Polly, yafunzwe arimo gutegura umushinga wa album ya Gatandatu yise ‘Niyibizi’, arateganya kuzayimurika akanayicuruza mu bindi bihugu. Kuri iyi album, yifuza ko yasohokaho indirimbo ‘Money’ yafatanyije na Davido.\

src:igihe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru