Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Jeannette Kagame yashimye umusanzu w’abageze mu zabukuru mu kubaka u Rwanda rushya

Saturday 9 October 2021
    Yasomwe na

Madamu Jeannette Kagame yashimye uruhare rw’abageze mu zabukuru mu kubaka u Rwanda rwifuzwa no guha abakiri bato umurage mwiza bazagenderaho.

Ni ubutumwa yabutanze binyuze ku rubuga rwa Twitter kuri uyu wa 8 Ukwakira 2021, itariki isanzwe yizihizwaho Umunsi Mpuzamahanga w’Abageze mu Zabukuru.

Ku rwego rw’isi, uyu munsi w’abageze mu zwizihijwe mu nsanganyamatsiko igaruka ku ’Gukangurira no gufasha abantu gukoresha ikoranabuhanga, abageze mu zabukuru badahejwe’.

Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Abageze mu Zabukuru wizihizwa buri tariki ya 1 Ukwakira nyuma y’aho byemejwe n’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ku wa 12 Ukuboza 1990.

Ni umwanzuro wabanjirijwe n’izindi gahunda zafatiwe mu Nama Mpuzamahanga yabereye i Vienne muri Autriche ku bigomba gukorerwa iki cyiciro cy’abaturage, yabaye mu 1982.

Madamu Jeannette Kagame yashimye indangagaciro nzima abageze mu zabukuru baraga abakiri bato.

Mu butumwa bwe yagize ati “Babyeyi, turabashimira umusanzu wanyu mu kubaka u Rwanda n’umurage w’indangagaciro nziza mukomeza guha abato bakibyiruka.”

Muri gahunda ya guverinoma yo guhindura imibereho y’abaturage, hashyizwe imbaraga mu kugabanya ubukene n’ibindi bibazo byugarije imibereho y’abaturage.

Icyiciro cy’abageze mu zabukuru kiri mu byibasirwa n’ubukene bitewe n’uko abakirimo baba batagifite imbaraga zo gukora. Byatumye Leta y’u Rwanda ishyiraho gahunda zibaherekeza zirimo nko kubagenera inkunga y’ingoboka, ubwisungane mu kwivuza n’izindi.

Mu birori biheruka by’Umunsi wahariwe Abageze mu zabukuru mu 2019, bamwe mu basheshe akanguhe bavuze ko bishimira ko gahunda bashyiriweho zibafasha kuva mu bwigunge.

Umuyobozi w’Umuryango Nyarwanda w’Abageze mu Zabukuru, Munyaburanga Basengo, yavuze ko na bo bashyize imbaraga mu kwishyira hamwe no kuzigama.

Kugeza mu 2019, ku Isi hose habarurwaga miliyoni 703 z’abageze mu zabukuru bafite imyaka kuva kuri 65 kuzamura.

Ibice byo mu Burasirazuba n’Amajyepfo ya Aziya ni byo byari bifite abantu benshi bageze mu zabukuru [bangana na miliyoni 261], ku mwanya wa kabiri hakaza u Burayi na Amerika ya Ruguru [ahari miliyoni 200].

Mu myaka nka 30 iri imbere, biteganyijwe ko umubare w’abageze mu zabukuru uzikuba inshuro zirenze ebyiri, ukarenga miliyari 1.5 mu 2050.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru